Cassandra yasabye abafana kujya bamwita Inshinzi

Umuhanzikazi w’umuraperi Cassandra witegura gushyira hanze indirimbo ye nshya,yasabye abafana b’umuziki nyarwanda ko aho kumwita Karashika bajya bamwita Inshinzi y’umukobwa bisobanuye umukobwa wirwanyeho.

Ubusanzwe yitwa Francoise Uwase, gusa yiyise Cassandra mu buhanzi,ikiganiro kirambuye yagiranye na Afrimax,yisabiye abafana be kutazongera kumwita Karashika abasaba kumwita Inshinzi. Ati”Nifuza ko batazongera kunyita Karashika  bajye banyita Inshinzi. Karashika numva ari nk’izina rya Satani naho Inshinzi ni izina ry’umukobwa wirwanyeho nk’uko bigaragazwa mu mateka y’Ibwami.”

Cassandra yaherukaga gushyirwa mu majwi n’abafana be ku bw’amakuru yatangaje avuga ko mu ruhando rw’umuziki wo mu Rwanda hari ruswa ishingiye ku gitsina ndetse ko Butera Knowless,Ciney na Marina bazamuwe nayo.

Kurikirana ikiganiro kirambuye

Ahazuba Cynthia-Celebzmagazine.com

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *