Cassa Mbungo yitezweho umusaruro muri Rayon Sports

Kuri uyu wa Gatatu umutoza Cassa Mbungo arasinya amasezerano yo kuba umutoza mukuru wa Rayon Sports azajya ahembwa miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda ku kwezi ndetse akazajya ahabwa n’amafaranga ibihumbi 200 Frw yo kugura essence.

Cassa Mbungo wari umaze igihe gito atandukanye n’ikipe ya AFC Leopards yo muri Kenya,araza kuba yungirijwe na Alain Kirasa wari ufite iyi kipe muri iki gihe nyuma y’aho itandukaniye n’umutoza Javier Martinez.

Cassa Mbungo yatoje amakipe arimo AS Kigali, Kiyovu Sports, SEC Academy, Police FC, Sunrise FC ndetse yagiye yitabazwa no mu ikipe y’igihugu ‘Amavubi’.

Image result for Cassa MbungoImage result for Cassa Mbungo

Shabani Chris

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *