Canada:Ubuhanzi bwa Nyabyenda Dacosta bufite amateka abiri akomeye

Nyuma yo kwamamara cyane mu mbyino gakondo nyarwanda aho yabyinaga mu itorero ry’ igihugu” Urukerereza”, Umuhanzi Nyabyenda Dacosta amaze igihe kigera ku myaka 10 ahanga ndetse akanashyira ahagaragara indirimbo zikoranywe ubuhanga.

Nyabyenda Dacosta hamwe n'itsinda rye bahesheje - Inyarwanda.comUmwihariko w’ indirimbo za Nyabyenda Dacosta utuye ku mugabane wa Amerika mu gihugu cya Canada zirimo izitaka inganzo nyarwanda muri rusange ndetse n’ izihimbaza Imana  ariko zose zikozwe mu njyana gakondo ariko ku rwego mpuzamahanga.

Umuhanzi Dacosta azakora igitaramo mu Mujyi wa Ottawa – IMVAHONSHYAMu kiganiro na celebzmagazine.com,umuhanzi Dacosta yatangaje ko kugeza magingo aya urugendo rw’ ubuhanzi bwe bufite amateka abiri akomeye kandi yuzuzanya.

Ati” Ibyo dukora byose ndetse nibyo tunyuramo n’ Imana ibidufashamo n’ ubwo rimwe na rimwe dukoresha imbaraga nyinshi ariko impano zacu tuzikesha Rurema kuko niwe uzikuza mu buryo bukomeye nanjye rero kera nkiri mu rwa Gasabo nibanzaga cyane mu kubyina imbyino gakondo nk’ intore ariko kuri uyu munsi ndabikora byose murumva ko hari ikintu kinini kiyongereye mu rugendo rw’ ubuhanzi bwanjye”.

Mu gihe umuhanzi Nyabyenda amaze iminsi ategura ndetse anatunganya indirimbo nshashya hari izo yamaze gushyira ahagaraga nka “Kigote”,”Uwo mwami mwiza”, “Ngwino usure”,” Benimana”, “Nzagaruka”.

Ku musozo w’ ikiganiro twagiranye na Dacosta yadutangarije ko mu gihe kitarambiranye arimo gutegura umuzingo w’ indirimbo nshya (new album) uzaba ugizwe n’ indirimbo 10 kandi zose zizaba zicuranze mu njyana y’ umwimerere gakondo nyarwanda.

Uyu muzingo w’ indirimbo z’ umuhanzi Dacosta ugiye kuzasohoka uzitwa “Ikondera”.

KANDA HANO UREBE VIDEO NZIZA ZISHIMISHIJE

Rwaka Gaston 

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *