Calisah wa Tanzaniya yasimbuye umunyarwanda ku ikamba rya rudasumbwa wa Africa 2018

Umunyatanzaniya Calisah Jiwa yatorewe kuba Rudasumbwa wa Africa 2018, asimbuye umunyarwanda Ntabanganyimana Jean De Dieu, uzwi nka Jay Rwanda wari wegukanye irushwanwa ry’ubwiza rizwi nka Mister Africa international.

Iri rushanwa risojwe nyuma y’umwiherero w’icyumweru , wari waritabiriwe n’abasore 18 bagiye bahiga abandi mu marushanwa hirya no hino muri Afurika .bari bamazemo muri Nigeria aho ku mugoroba wo kuri uyu wa 2 Ukuboza byamenyekanye ko ryegukanywe n’umunya-Tanzania .

Calisah Jiwa yakurikiwe na Ibrahim Alton Mansaray wo muri Sierra Leone, Chuckie Ihebuzor wo muri Nigeria, Jason Asare Akoto wo muri Ghana na Makala Nganda Courtez wo muri Cameroon.

Muri iri rushwanwa  u Rwanda ntirwahagarariwe kuko uwagomabaga kuruhagararira Niyirora Divic , urugendo rwe rwahagaze ku munota wa nyuma , ku mpamvu zitasobanutse neza.

Jay D umunyarwanda wabaye rudasumbwa  wa Africa 2017

Calisah wo muri Tanzaniya yegukanye Mister africa international 2018

Umunyarwanda Niyirora divic ku munota wanyuma ntiyitabiriye irushanwa.

 




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *