CAF yatumiye Perezida Kagame mu birori byo guhemba umukinnyi w’umwaka

Perezida Paul Kagame ni umwe mu bashyitsi b’imena batumiwe na CAFmu birori bizahemberwamo umukinnyi wa ruhago wahize abandi ku mugabane wa Afurika. Ibirori biteganyijwe kuba kuwa 8 Mutarama 2019 muri Senegal.

Uyu muhango ngarukamwaka utegurwa n’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF), uzahemberwamo abahize abandi muri 2018, barimo; Mohamed Salah wo mu Misiri na Sadio Mane bombi bakinana muri Liverpool yo mu Bwongereza ndetse n’umunya-Gabon Pierre-Emerick Aubameyang ukinira Arsenal ari na yo Kagame afana.

CAF ibinyujije mu itangazo yasohoye, yateganyije ko mu banyacyubahiro bazitabira uyu muhango harimo: Perezida wa Senegal, Macky Sall, Perezida w’u Rwanda Kagame Paul n’uwahoze ari rurangiranwa muri ruhago akaba ari umukuru w’igihugu cya Liberia George Weah.

Perezida Kagame amenyerewe mu guteza imbere Umupira w’amaguru mu Rwanda no mu Karere; aho atera inkunga irushanwa ryamwitiriwe CECAFA Kagame Cup.

Dore ibihembo byose bizatangwa n’abatoranyijwe muri rusange.

Umukinnyi w’umunyafurika w’umwaka: Mohamed Salah (Egypt & Liverpool), Pierre-Emerick Aubameyang (Gabon & Arsenal) Sadio Mane (Senegal & Liverpool)

Umukinnyi w’umunyafurika w’umwaka w’umugore: Asisat Oshoala (Nigeria & Dilian Quanjian), Francisca Ordega (Nigeria & Washington Spirit)

Umukinnyi ukiri muto w’umwaka (Youth Player of the Year): Achraf Hakimi (Morocco & Borussia Dortmunmd), Franck Kessie (Cote d’Ivoire & AC Milan), Wilfred Ndidi (Nigeria & Leicester City).

Umutoza w’umwaka mu bagabo: Aliou Cisse (Senegal), Herve Renard (Morocco), Moine Chaabani (Esperance)

Umutoza w’umwaka mu bagore: Desiree Ellis (South Africa), Joseph Brian Ndoko (Cameroon), Thomas Dennerby (Nigeria).

Ikipe y’umwaka y’abagabo: Madagascar, Mauritania na Uganda

Ikipe y’umwaka y’abagore: Cameroon, Nigeria, South Africa

Ibindi bihembo : Igitego cy’umwaka, abakinnyi 11 bagize ikipe ya Afurika y’umwaka,Igihembo cyitiriwe Ydnekatchew Tessema kizahabwa umuyobozi wa federasiyo wahize abandi ndetse n’igihembo cya Platinum Award.

Src: Kigali today




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *