CAF yasabye Afurika y’epfo kwakira Igikombe cy’Afurika 2019.

Nyuma y’uko Cameroon yangiwe kwakira igikombe cya Afurika  kizaba mu mpeshyi ya 2019, Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika CAF yandikiye Afukira y’epfo ibasaba kwakira iryo rushanwa.

Kuwa 30 Ugushyingo 2018 nibwo  komite nyobozi yateraniye muri Ghana, yemeza ko Cameroon yambuwe uburenganziro bwo kwakira icyo gikombe bitewe n’impungenge zagaragajwe na komite ngenzuzi yari yoherejwe kureba imyiteguro n’ubushobozi, bagatanga impungenge z’umutekano mucye wakunze kugendana n’amacakuribi ashingiye ku kuba hari igice gishaka kwigenga.

Nk’uko biteganijwe ku ngengabihe, iki gikombe cyizaba guhera kuwa 7 Kamena 2019, CAF ikaba yateye intambwe yo gushaka ibihugu byasimbura Cameroon ikaba yandikiye ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika yepfo Ko bakwakira iyo mikino.

Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira w’maguru muri Afurika yepfo  Dr Danny Jordan , yatangaje  ko bamaze kwandikirwa basabwa kwakira iri rushanwa, igisigaye ari ukubaza ubuyobozi bw’igihugu kandi ko yizeye ko  bazabaha igisubizo cyiza.

Afurika yepfo mu byatumye bayihitamo ngo ni uko idasabwa kubaka ibindi bikorwa remezo kuko 2018, yakiriye igikombe cy’isi, bityo bikaba bitayisaba imyiteguro idasanzwe.

Iri rushwanwa rizaba rihuje ibihugu 24, rikaba riba ari amahirwe akomeye ku gihugu cyaryakiriye kuko ubukungu buhazamukira.

Afurika yepfo yibitseho ibibuga byiza byakiriye igikombe cy’Isi 2010

kimwe mu bibuga byiza byo muri Afurika y’epfo

Sitade yitiriwe Mandela ni imwe muzikoreshwa cyane

 




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *