CAF CL:Mu ijonjora rya Mbere APR FC izakiramo GOR MAHIA FC hemerewe abafana batarenze 50 kuri stade

Nyuma y’amezi icyenda abafana batitabira ibikorwa byerekeye no gufana ku bibuga bitandukanye kuri za stade mu Rwanda kubera icyorezo cya COVID-19, kuri uyu wa Gatandatu mu mukino w’injojora rya mbere y’amakipe yabaye aya mbere iwayo CAF CL umwaka 2020- 2021 biciye mu buyobozi bw’abafana ba APR Fc ku rwego rw’igihugu ku busabe bwanyujijwe muri Ferwafa na Minisport bwemereye abafana bahagararira abandi baterenze mirongo itanu (50) kuri Stade umukino uzabera i Nyamirambo.

Ubuyobozi bw’afana bwatanze umurongo bwatangaje ko abafana bazitabira uyu mukino wo kuwa 28 Ugushyingo 2020 saa cyenda zuzuye z’igicamunsi (15H00’) aho bizanyuzwa muri Fan Zones yo mu ntara y’umujyi wa Kigali.

Aba Fans batarenze mironga itanu bavuye muri Fan Clubs zigize Fan Zones enye z’intara n’umujyi wa Kigali nibo bateganyijwe kuzitabira umukino wa APR FC na Gor Mahia nkuko byamaze gutangazwa.

Abakinnyi bose ba APR FC bameze neza nkuko byatangajwe n’ubuyobozi bw’ikipe ya APR FC, aho byatangajwe ko na Rutahizamu Jacques Tuyisenge washidikanywagaho ameze neza kandi azakina uyu mukino ntakabuza.

Umutoza wa APR FC Adilerra Mohamed yagize ati” Rutahizamu Jacques Tuyisenge ameze neza yiteguye umukino w’ijonjora rya mbere rya CAF Champions League kuri uyu wa gatandatu na Gor Mahia FC.

Gusa umukinnyi ushidikanywa ni uwungirije captain wa APR FC Andrew Buteera bivugwa ko nyuma yo guhabwa uruhushya rwo kujya gukemura ibibazo bye byihariye mu muryango we, ashobora kutagaragaramu muri uyu mukino wa mbere w’injojora rya CAF CL ugomba kubera kuri stade ya Kigali i Nyamirambo na Gor Mahia FC.

Ikipe ya APR FC niyo yatwaye shampiyona y’umwaka 2019-2020 yarangiye imburagihe nyuma yuko iseshwe kubera icyorezo cya COVID-19, Bityo ikaba ariyo ihagarariye u Rwanda muri CAF Champions League uyu mwaka 2020/21.

Ni mugihe indi kipe ihagarariye u Rwanda ari ikipe ya As Kigali yo yamaze kugera mu gihugu cya Botswana aho izakina na ORAPA United muri Total CAF Conference Cup.

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *