Byumvuhore,Mavenge Sudi,Impala n’abandi barahurira mu gitaramo kizihiza Yubile y’imyaka 100 ya Padiri  Fraipont washinze HVP Gatagara

Mu rwego rwo kwizihiza imyaka 100 Padiri Fraipont washinze iki kigo HVP Gatagara cyita ku bana bafite ubumuga butandukanye amaze avutse n’ubwo atakiriho, hateguwe ibikorwa birimo igitaramo cya Byumvuhore ndetse n’umukino uzahuza Rayon Sports na Mukura Victory Sports.

Iki kigo cyashinzwe na Padiri Joseph Julien Adrien Fraipont Ndagijimana mu 1962 agamije kwita ku buzima bw’abafite ubumuga.

Uyu mugabo yabonye ubwenegihugu w’u Rwanda ahagana mu 1974, yitabye Imana tariki ya 26 Gicurasi mu 1982 ndetse tariki ya 11 Ukwakira ni bwo hazizihizwa Yubile y’imyaka 100 amaze avutse n’ubwo atakiriho.

Furere Kizito Misago, umuyobozi wa HVP Gatagara akaba n’umwe mu bayihagarariye imbere y’amategeko,yagize ati” Kuri iyi nshuro twegereye ubuyobozi bw’amakipe ya Rayon Sports na Mukura, tubabwira ko aya makipe yombi yigeze gukina igikombe cya Padiri Fraipont, tubasaba ko bakongera gukina uyu mukino w’amateka.”

Umuhanzi Byumvuhore Jean Baptiste kuri ubu uba mu Bubiligi, ni umwe mu banyeshuri babaye mu kigo cya L’Homme de la Vierge des Pauvres Gatagara ubwo cyari kikiyoborwa na Padiri Fraipont wakundaga cyane ikipe ya Rayon Sports.

Byumvuhore azataramira abanyarwanda mu gitaramo kizaba ku wa Gatandatu tariki ya 31 Kanama muri Camp Kigali, aho kugeza ubu mu bahanzi bamaze kwemeza ko bazafatanya na we harimo Impala na Mavenge Sudi.

Bukeye bwaho, hazaba umukino uzahuza Rayon Sports na Mukura Victory Sports zigiye kongera guhatanira igikombe cyitiriwe Padiri Fraipont nk’uko byagenze mu myaka ya 80, Mukura ikacyegukana.

Abdou Bronze

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *