Byinshi wamenya kuri Awilo Longomba uvuka mu muryango w’ibyamamre utegerejwe mu Rwanda

Awilo Longomba ni umwe mu byamamare muri Afrika uvuka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, RDC, se n’abavandimwe be n’abanyamuziki.Iyi nshuro ategerejwe mu Rwanda mu gitaramo cya Juzz Junction.

Nkuko tubikesha urubuga rwa wikipedia https://en.wikipedia.org/wiki/Awilo_Longomba , Awilo Longomba yatangiye kuririmba mu mwaka wa 1995, mbere yaho yari umukaraza w’ingoma mu matsinda nka Viva la Musica, Stukas, Nouvelle Generation na Loketo. Alubumu ye ya kabiri, Coupe Bibamba, yasohoye mu 1998, yamumenyekanishije cyane muri Afurika, kuri ubu akaba aba i London mu Bwongereza.

Mu mwaka wa 1995 ngo yahise ava mu byo kuvuza ingoma atangira kuririmba ndetse ahita ashyira hanze album ye ya mbere yise ‘Moto Pamba’.

Mu 1998 yahise akora iyo yise ‘Coupé Bibamba’ yatumye amenyekana mu buryo bukomeye mu bihugu bitandukanye muri Afurika, i Burayi na Amerika.

Iyi yakurikiwe n’iyo yise ‘Kafou Kafou’ yagiye hanze mu 2001 ndetse na ‘Mondongo’ yakoze mu 2004.

Uyu muhanzi yanakunzwe mu bihugu nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse na Canada ubwo yari ari mu bitaramo bihazenguruka afatanyije na Nabtry International Cultural Dancers. Ibi bitaramo byari bigamije kumenyekanisha  album ‘Super Man’ byasize yirahirwa mu 2008 na 2009, yaje no kwegukana igihembo muri International Reggae and World Music nyuma y’itora ryakozwe mu bihugu 120, ihabwa igihembo cya ‘Best Soukous Entertainer Award 2009’.

Awilo yanakoranye indirimbo n’abahanzi batandukanye bagezweho ubu barimo itsinda rya P Square, Tiwa Savage, Olamide na Yemi Alade bituma abo mu gisekuru cy’ubu nabo bamwiyumvamo.

Uyu muhanzi ubu aba mu Mujyi wa Londres mu Bwongereza aho abana n’umufasha we Paradis Kacharelle banafitanye umwana bise Lovy Believe Church Awilo Longomba.

Congolese Legend, Awilo Longomba to Perform in Kampala This April

Awilo Longomba avuka mu muryango w’ibyamamre  cyane ko se Victor Longomba ari we washinze itsinda ry’abanyamuziki ryitwa T.P OK Jazz ryamamaye cyane, na mukuru we witwa Lovy Longomba ni umwe mu bari bakomeye mu muziki mu itsinda yabanagamo n’umuvandimwe we Christian Longomba ryitwaga Longombas ryakoreraga umuziki muri Kenya.

Ategerejwe mu gitaramo cya Kigali Jazz Junction kizaba ku wa 25 Ukwakira 2019, aho yatowe n’abakurikira abategura iki gitaramo ku rubuga rwa Twitter




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *