Byinshi wamenya ku ‘mavangingo’ abagore bazana mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina aturuka

Mu bihugu binyuranye cyane cyane muri Afurika hakunze kumvikana umuco witwa kunyaza (Rwanda), kachabali (Uganda), n’ahandi. Ibi ni mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina aho bigera umugabo ntiyinjize igitsina mu cy’umugore ahubwo akakizunguza mu mwinjiriro nuko umugore akarekura uruzi rushyushye rwitwa amazi, amavangingo cyangwa amanyare. Icyo gikorwa kikitwa kunyaza.

Bamwe bavuga ko ari inkari zisanzwe ziba zije, abandi bakavuga ko ari amatembabuzi yihariye adafite aho ahuriye n’inkari. Aba nibo bari mu kuri kuko mugihe inkari zigira ibara ryegera umuhondo n’impumuro yihariye amavangingo yo asa n’amazi kandi nta mpumuro yihariye agira; ikindi ni uko mu gihe inkari zisiga ikizinga aho zaguye amavangingo yo iyo amaze kuma ntiwanamenya ko hari ikintu cyahaguye.

None se amavangingo aturuka he?

Ku bagore hari ibice bikikije umuvaruhago biri munsi y’uruhago biteye neza neza na porositate ku bagabo. Icyo gice cyitwa imvubura ya Skene (Skene’s gland) cyangwa porositate ngore. Iyi mvubura ubushakashatsi bwagaragaje ko ariyo soko iturukamo ya mavangingo mu gihe umugore yaryohewe n’imibonano mpuzabitsina kandi umugabo akamufasha gutuma ayo mavangingo asohoka.

Kuba abagore bose bagira ako gace, bivuze ko abagore bose banyara ahubwo itandukaniro rikaba ku ngano y’amavangingo basohora, igihe bisaba ngo aze ndetse n’uburyo bukoreshwa ngo aze.

Ubusanzwe umutsi uturuka kuri rugongo ukanyura munsi y’uruhago niwo ufasha mu kuzana aya mavangingo dore ko ari nawo ugera ahazwi nka point G, G-spot. Aha habiri niho h’ingenzi mu gutuma ayo mavangingo asohoka.

Nkuko hejuru twabivuze amavangingo nta mpumuro agira, nta cyanga nta n’ibara. Gusa kuri bamwe hari igihe aza afite ibara ry’umweru w’amata iyo agitangira kuza nuko nyuma yaba menshi rya bara rikagenda.

 




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *