Byinshi kuri Angelica Hale w’imyaka 11 ugereranywa na Malayika muri America’s Got Talent 2019 [VIDEWO]

Angelica Hale ni izina ryamenyekanye cyane kubera ijwi ritagira uko risa, ndetse bamwe ntibatinya kumugereranya na marayika nk’uko izina rye riri.Yamenyekanye mu marushanwa nyamerika ‘America’s Got talent 2017’, aho yabaye uwa kabiri no muri 2019; aho ahabwa amahirwe yo kuryegukana.

Ku myaka 11 araririmba bakamwitiranya na Malayika.

Kuwa mbere w’iki cyumweru, Angelica w’imyaka 11 y’amavuko, yatangaje abitabiriye iri rushanwa, ubwo yajyaga ku rubyiniro akaririmba neza cyane indirimbo ‘Impossible’ y’umuhanzikazi Shontelle, benshi barimo n’abakemurampaka bakananirwa kwifata amarira agashoka kubera ibyishimo.

Umwe muri aba bakemurampaka witwa Howie Mandel ati: “Izina niryo muntu koko! Ukomeje kwerekana ko uri nka malayika.”

Inshamake y’ubuzima bwa Angelica Hale

Angelica Hale, ni umuririmbyi ukiri muto w’umunyamerika, utuye muri Atlanta, Georgia.Yitabiriye ‘America’s Got Talent’ bwa mbere muri 2017, afata umwanya wa kabiri icyo gihe yarafite imyaka 9 y’amavuko.

Yavutse ku itarik 31 Nyakanga 2007 ku babyeyi b’abanya-Phillipines; Eva Hale  (Nyina) na James Hale (se).Ni umwe mu barushanwa muri ‘America’s Got Talent 2019:The Champions.

Yarwaye impyiko afite imyaka 4…

Ku myaka 4 y’amavuko, Angelica yafashwe n’uburwayi bukomeye bw’umusonga wangije ibice by’umubiri we birimo ibihaha n’impyiko bituma agwa muri koma, ajyanwa mu bitaro (Children’s Healthcare of Atlanta) aho yamaze iminsi 12 muri koma ndetse ayivuyemo amara indi 80 akiri mu bitaro, kugeza ubwo asezerewe ku itariki 24 Mata 2012 nabwo asabwa kujya ayungururirwa amaraso mu buryo bwa dialysis kuko impyiko imwe yari yarangiritse cyane.Nyuma yaje guhabwa na nyina impyiko isimbura iyangiritse, arongera aba mutaraga.

Angelica yahise yinjira mu ishuri ryo kuririmba, aho yatozwaga na Tricia Grey, atangira gutwara ibihembo byo kuririmba mu bakiri bato cyane cyane mu bitaramo bigamije gufasha abana.

Muri 2017, yinjiye mu irushanwa ‘America’s got talent’, maze kubera ubuhanga bwe n’ijwi ryiza, atsindira umwanya wa kabiri; bimushyira mu mateka y’iri rushanwa nk’utsinze akiri muto (imyaka 9)

Muri 2019, ari kuri Final y’iri rushanwa ndetse anahabwa amahirwe menshi yo kuryegukana, agahabwa akayabo ka miliyoni (1) y’amadolari.

Ni umukinnyi wa Filime

Binyuze mu nzu ye itunganya ibijyanye na muzika, cinema n’ibijyanye nabyo, Angelica yakoze Filime ‘American reject’ izasohoka muri 2019. Yanakinnye muri filime y’uruhererekane y’abana yitwa ‘Maya Unstoppable’ nayo izasohoka muri uyu mwaka. Yanakoze alubumu y’indirimbo za Noheli  yitwa ‘Christmas Wonder’.

America’s Got Talent ni irushanwa ryo gushaka abafite impano zitandukanye rikomeye ku isi, ryashinzwe na Simon Cowell ku itariki 21 Kamena 2006.Rinyuzwa imbonankubone (Live) kuri Televiziyo yo muri Amerika yitwa NBC, aho abahatana bereka impano zabo abakemurampaka n’ababa bitabiriye ibyo bitaramo bikomeye.

Reba Angelica Hale aririmbo ‘Impossible’ ya Shontelle…

Angelica araririmba n’abakemurampaka bakemera.




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *