Byatangiye kunugwanugwa ko Tanasha atwitiye Diamond

Mu  gihe hakomeje kuvugwa iby’ubukwe bw ‘umuhanzi Diamond Platinumz n’umunyakenyakazi Tanasha Donna, hatangiye gukekwa ko Diamond yara yaramaze kumutera inda.

JPEG - 50.1 kb

Ibi bikomeje kwibazwaho, nyuma y’uko Diamond asomye ku itama Tanasha akagaragaza ko atabyishimiye, ubwo bari mu birori byo  gushyira hanze umubavu mushya (DE LA BOSS Perfume Launch”.Nubwo Diamond yabikoranye akanyamuneza n’ibyishimo byinshi, Tanasha yagaragaraga nk’unaniwe cyane bituma hibazwa niba atwite.

Babinyujije kuri Instagram, benshi batangiye gukeka ko Tanasha atwite babishingiye ko iyo hari umukobwa utwitiye Diamond, amwereka urukundo rwinshi no mu ruhame.

Ubukwe bw’aba bombi buteganyijwe muri Gashyantare 2019.

Gutwita kwa Tanasha ntawe kwatungura, kuko n’ubusanzwe Diamond amenyerewe mu kudatinyamo gutera inda abo bakundanye nka Zari babyaranye abana 2, Hamisa Mobetto bafitanye umwana w’umuhungu n’Umurundikazi bivugwa ko babyaranye.

Tanasha bivugwa ko yaba atwite inda ya Diamond.




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *