Byashobotse bite The Pink wari umunywi w’inzoga mu buryo bukomeye kubivamo akakira agakiza?

Umuraperikazi The Pink ubusanzwe witwa Uwineza Clarisse yahoze aririmba Hip Hop y’Isi ariko aza kubivamo yakira agakiza. Yemeza ko mbere yo kwakira agakiza, ngo yari umunywi w’inzoga mu buryo bukomeye, zari zaramugize imbata, ariko ubu ubuhamya bwe bwarahindutse. Yigeze gukorana indirimbo na Ciney na Oda Paccy bayita G.O.L hamwe na Butera Knowless waririmbye Chorus.
Aganira n’itangazamakuru yavuze uko yanyoye inzoga igihe kinini ndetse zaramubase. Ati”Niga muri KIST ndibuka nigeze njya muri House Prty imwe icyo gihe naranyoye inzoga zinyuranye ngeraho mbura ubwenge ntangira gusinzira nsaba umwana twarikumwe ko yamfungirana ahantu mu cyumba musaba kutansiga turarana kugeza bukeye..,gusa narinsigaje guseba  ariko Imana irandokora ntabwo ndagera aho nifuza, urugendo rurakomeje.”

Mu mwaka wa 2010 umuraperikazi   The Pink  nibwo yakijijwe yakira  kristo  ku mwami n’ umukiza w’ ubuzima bwe , ahagarika umuziki kuko nta inspiration ya gospel yari yakiyumvisemo…. atangira gusenga  ngo agirane ubusabane n’Imana kuko  yifuza  kuzatanga  iki murimo  .

Mu  mwaka  wa  2015  nibwo  yinjiye mu kuririmba indirimbo zihimbaza Imana za Gospel atangirira ku ndirimbo  yise    “Nongeye gutakamba”yafatanije na Producer Pachento. Hashize  igihe gito  agaragara muri Cypher yakozwe na Mugabe Bright Patrick(watangije Gospel Hip hop) ,bituma nyuma yaho banakorana (The Pink ft Bright Patrick&Rachel Queen)  “Impinduka”.

Ubu kugeza ubu  we yemeza ko  Gospel Hip Hop  yamuhinduriye ubuzima kuko  atagikora umuziki nk’ uwinezeza…ubu asigaye  ar ‘umusirikare wa Yesu… akaba avugako  umurimo yiyemeje awerekejeho amaboko n’umutima .

Ubu aharanira kubaho ubuzima Imana yishimira kuko  we  yasobanukiwe  ko  buri gikorwa akoze  hari undi cyabera urugero rwiza cg rubi, Ubu mbayeho mu buzima bwitwararitse kuko ntakiri utakiri  uwe ngo yigenge

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *