Byabatwaye amezi ane bacukura umwobo wa metero 8 bazanyuramo biba Banki

Abajura bo mu mugi wa Mumbai bibye banki y’Ubuhindi babanje gucukura inzira ica mu kuzimu ya metero umunani, igikorwa cyabatwaye amezi agera kuri ane.

Igipolisi cyo mu mugi wa Mumbai cyabwiye BBC ko amafaranga n’imitungo yose aba bajura batwaye bitarabasha kumenyekana. Icyakora bavuzeko hibwe amafaranga,imirimbo y’agaciro ,irimo zahabu na diamond .

Byabatwaye ingufu kugira ngo babone uyu mwobo banyuramo bajya kwiba

Ubuyobozi buvugako abakoze ubwo bujura babanje bagakodesha inzu yegeranye n’iyo banki maze, bagacukuramo umwobo uhinguranije muri Banki ya Baroda, iherereye mu mugi wa kabiri w’Ubuhinde, Mumbai.

Bivugwako iyinzu abo bajura bakodesheje ,bayicururizagamo umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi, mu rwego rwo kugira ngo hatazagira umuntu n’umwe urabukwa uwo mugambi wabo.

Kugeza ubu abo bajura baburiwe irengero ,ndetse n’umubare wabo ntiwigeze umenyekana nkuko igipolisi gikomeza kibivuga.

IldephonseDusabimana-celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *