Bwa mbere umuhanzi Diamond yasubije abashatse ko akurwa mu bihembo bya BET Awards

Umuhanzi w’icyamamare Diamond Platnumz mu kiganiro aherutse kugira kuri television ye bwite yabashije gusubiza abantu bagiye bamusabira gukurwa mu bihembo bya BET Awards by’uyu mwaka.

Nyuma gato yuko umuhanzi Diamond atorwa muri BET Awards, hari hatanzwe icyifuzo cyuko yakurwa muri ibi bihembo, Icyo gihe ababisabye bavuze ko ashyigikiye ishyaka riri ku butegetsi CCM nk’imwe mu mpamvu zituma atemererwa

Icyakora, uyu muhanzi yavuze ko nta mpungenge afite kuri we kuko bidafite aho bihuriye n’umuziki akora kandi ko burya y’ubaha ibitekerezo bya buri wese bimushyigikira ndetse n’ibigerageza ku musenya.

Icyifuzo cyatangijwe nyuma y’uko yatowe muri BET mu cyiciro mpuzamahanga cyabakoze neza. Icyifuzo kugeza ubu cyashyizweho umukono n’abantu barenga 22.000.

Aganira na TV ya Wasafi, Uyu muhanzi wakoze indirimbo nyinshi zakunzwe yavuze ko atigeze ahangayikishwa n’ibyo byifuzo byabo bantu, yongeraho ko yubaha igitekerezo cya buri wese.

Diamond yagize ati “Nubaha igitekerezo cya buri wese. Waba untuka cyangwa unshimira, ndabishimye. Ibyo bivuze ko wanyibutse, kandi uwo ni umugisha uva ku Mana.’’.

Yagaragaje ko bidasobanura ko byanze bikunze abatangije iki cyifuzo bamwanga.

“Ntabwo abantu bose bakuvuga nabi uyu munsi bakwanga. Birashoboka ko bakangutse bameze nabi. Ejo, barashobora kwicuza ibyo bakoze bagasaba imbabazi. ”

Icyakora, Diamond ntiyigeze acengera kuri iki kibazo neza, avuga ko azabikemura ku mugaragaro mu kiganiro kuri radiyo.

Bwa mbere umuhanzi Diamond yasubije abashatse ko akurwa mu bihembo bya BET Awards

REBA HANO VIDEO TWAGUHITIYEMO YAGUSUSURUTSA

Bana natwe tugususurutse umenye

NGIRINSHUTI Christian




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *