Bwa mbere mu mateka  y’isi umugore arasifura umukino w’abagabo mu gikombe cy’isi

Esther Staubli ukomoka mu gihugu cy’Ubusuwisi  nyuma yo kwemezwa na FIFA nk’umugore w’inararibonye mu mupira w’amaguru,agiye gusifura imikino mu gikombe cy’isi cy’abagabo cy’abatarengeje imyaka 17,akazahera ku mukino uzahuza ikipe y’u Buyapani na New Caledonia kuwa 14 Ukwakira 2017 mu Buhinde.

Uyu mugore Esther Staubili n’inzobere mu bagore dore ko abimazemo  imyaka 11 akora ako kazi k’ubusifuzi ku rwego mpuzamahanga,  nubwo abagore bakora uyu mwuga bakiri bake ni ku nshuro ya mbere umugore ahawe gusifuri mu makipe y’abagabo mu gikombe cy’Isi.

Image result for Esther Staubli

Esther ubwo yasifura mu mukinowa Esuganye N’Ubutariyani

Esther ntabwo ariwe wa mbere mu basifuzi bamenyekanye cyane,nubwo ariwe wambere ugiye gusifura mu cy’Isi, ntitwakwirengagiza abagore bagiye bakora amateka yo gusifura imikino y’abagabo nka Bibiana Steinhaus wasifuye umukino muri shampiyona y’u Budage.

Image result for Esther Staubli

Ibi ntibyari bisanzwe bimenyerewe cyane mu mu mupira w’amaguru cyane mu gikombe cy’Isi cy’abagabo,FIFA ivuga ko abagore nabo ari ukubaha umwanya bakagaragaza impano zabo zidasanzwe mu mupira w’amaguru.

David Mayira-Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *