Bwa mbere Kevin Monnet-Paquet ukina mu Bufaransa yatumiwe n’ amavubi

Kuri uyu wa Gatatu Tariki 07/10/2020, ni bwo umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu Amavubi Mashami Vincent, yatangaje urutonde rw’abakinnyi bagomba gutangira umwiherero w’imikino yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika cya 2021.

Uyu muhango wabereye mu kiganiro n’itangazamakuru cyabereye ku cyicaro cya Ferwafa, aho abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda bari bamaze iminsi bibaza imapmvu Amavubi atarahamagarwa mu gihe ibihugu bari kumwe mu itsinda byanatangiye imyitozo.

Amavubi yahamagawe

Abanyezamu: Kimenyi Yves (SC Kiyovu), Kwizera Olivier (Rayon Sports), Ndayishimiye Eric (AS Kigali) na Rwabugiri Umar (APR FC)

Ba myugariro: Emery Bayisenge (AS Kigali), Manzi Thierry (APR FC), Mutsinzi Ange Jimmy (APR FC), Rugwiro Herve (Rayon Sports), , Rwatubyaye Abdul (Colarado Springs Switchbacks, USA), Nirisarike Salomon (Pyunick), Ombolenga Fitina (APR FC), Imanishimwe Emmanuel (APR FC), Eric Rutanga (Police FC), Rusheshangoga Michel (AS Kigali).

Abakina hagati: Bizimana Djihad (Waasland-Beveren, Belgium), Mukunzi Yannick (Sandvikens IF, Sweden), Haruna Niyonzima (Yanga SC, Tanzania), Nsabimana Eric (AS Kigali), Niyonzima Olivier (APR FC), Eric Ngendahimana (Kiyovu SC), Twizerimana Martin Fabrice (Police FC), Muhire Kevin (El Gaish, Egypt), Ally Niyonzima (Azam FC, Tanzania), Nshuti Dominique Savio (Police FC), Manishimwe Djabel (APR FC), Niyomugabo Claude (APR FC), Rubanguka Steve (AE Karaiskakis Artas).

Ba rutahizamu: Meddie Kagere (Simba SC, Tanzania), Jacques Tuyisenge (APR FC), Sugira Ernest (Rayon Sports), Hakizimana Muhadjili (AS Kigali), Mico Justin (Police FC), Sibomana Patrick (Police FC), Yannick Bizimana (APR FC), Byiringiro Lague (APR FC), Iyabivuze Osée (Police FC), Kevin Monnet-Paquet (Saint-Etienne/France)

Usibye aba, hari kandi n’abandi bakinnyi bashyizwe ku rutonde rw’agateganyo bashobora kwiyambazwa umunota uwo ariwo wose barimo Usengimana Faustin, Iradukunda Bertrand, Kalisa Rachid, Danny Usengimana na Iradukunda Eric Radu na Ndekwe Felix.
Carine Ineza/Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *