Bwa mbere Diamond yerekanye Tanasha mu muryango

Kuri iki cyumweru tariki ya 13 Mutarama 2019, nibwo umuhanzi Diamond Platnumz yeretse abo mu muryango we umukunzi  mushya [Tanasha Donna].

Diamond wagiye yumvikana mu rukundo n’abatandukanye nka Hamisa Mobetto babyaranye umwana umwe, Zari baherutse gutandukana muri Gashyantare 2018, bafitanye abana 2, yishumbushije umunya-Kenya Tanasha Donna Oketch bari no mu mushinga wo gukorana ubukwe muri uyu mwaka.

Amafoto yagaragaye kummbuga nkoranyambaga, agaragaza Diamond n’umukunzi we wakiriwe neza n’abo kwa Diamond barimo nyina Sandra uzwi nka mama Dangote,mushiki we Esma Platinumz n’inshuti.

Ubukwe bw’aba bombi bwari kuba ku itariki 14 Gashyantare 2019 (umunsi w’abakundana, St Valantin) ari nawo munsi Diamond yatandukaniyeho na Zari baherukanaga mu rukundo.

Gusa ubu bukwe bwaje kwigizwa inyuma ku itariki itazwi bitewe n’uko Diamond yavuze ko bamwe mu byamamare nka Rick Ross n’abandi batari kububonekamo kuri iyo tariki.

Iri yimurwa ry’ubukwe ryatumye abakurikirana ibya Diamond bakeka ko uru rukundo rushobora kuba ari uruhimbano ahubwo bakaba barabikoze mu kwiyamamariza ibikorwa byabo, ariko kuba noneho yerekanye Tanasha mu muryango byongeye kugaragaza ko n’ubukwe koko bushobora kuzaba.

Tanasha ari kumwe na muramukazi we.

Noneho Diamond yakuye urujijo mu bashidikanyaga ku rukundo rwe na Tanasha.




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *