Butaro:Abimuwe ahubatswe Kaminuza y’icyitegererezo mu buvuzi bafite ishavu

Abaturage bimuwe ahubanswe Kaminuza y’icyitegererezo mu buvuzi (University of Global Health Equity) yubatswe mu murenge wa Butaro, akarere ka Burera mu Majyaruguru. Barasaba ubuyobozi bw’akarere  gukorerwa ubuvugizi  bagahabwa ibyangomwa by’amazu baguraniwe iyi kaminuza.

Ahubanswe Kaminuza y’icyitegererezo mu buvuzi (University of Global Health Equity)

Mu gihe hubakwa iyi Kaminuza abaturage bari batuye nabari bafite imitungo aho iyi Kaminuza yubatse bahawe ingurane gusa abari bahafite amazu bakaswe amafaranga bababwira ko hari amazu bubakiwe bagomba guhita bajya guturamo ni nako byagenze, gusa nubwo bayatujwemo bimwe ibyangombwa byayo bakaba  bavuga ko ari akarengane kuko ngo bakaswe amafaranga yayo mazu bityo bakaba bumva ko kutabaha ibyo byangomwa ari ukwamburwa na leta.

Bagize bati “Iyi Kaminuza ijya kubakwa mu ngurane twakaswemo amafaranga yaya mazu gusa twayimukiyemo ariko twimwa ibyangombwa byayo duhora dufite impungenge zuko igihe icyari cyo cyose umuntu yaza akayadukuramo kuko ntabyangombwa tuyafitiye kandi tuzi neza ko isambu udafitiye ibyangombwa itaba ari iyawe”

Barasaba guhabwa ibyangombwa by’izi nzu kuko ari izabo bityo bakaba bazikoresha mu bikorwa by’iterambere.

Guverineri w’intara y’Amajyaruguru Gatabazi  Jean Marie Vianney  avuga ko aba baturage babifitiye uburenganzira ku nzu zabo bityo bakaba bagiye kwihutisha itunganwa ry’ibi byangombwa mu rwego rwo kubafasha kugira uburenganzira ku mitungo yabo. Yagize ati”Amazu ni ayabo ibyangombwa bigomba kuboneka vuba kuko tugiye kwihutisha iyo gahunda ,ikibazo turakizi kiraza gukemuka”

Hari amakuru avuga ko itinzwa ry’ibi byangomwa biterwa nuko hari abatuye muri aya mazu baba babikeneye ngo bayagurishe ubuyobozi nabwo bukaba butifuza ko aya mazu yagurishwa ahubwo akagumanwa nabo leta yayahaye bityo ubuyobozi bugahitamo kutabitanga

Eric Twahirwa-Celebzmagazine.com

BANA NATWE TUGUSUSURUTSE UMENYE




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *