Burundi:Urukingo rushya rwa Ebola rugiye kugeragezwa

Inkingo ziri mu igeragezwa za Ebola zagejejwe mu Burundi  n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima kuri uyu wa mbere.

Image result for ebola in burundi

Ebola iracyavugwa mu burasirazuba bwa Congo, impungenge z’uko iyi ndwara yakwirakwira henshi muri aka karere zariyongere kuva yagera mu mujyi wa Goma.

Ibihugu bituriye Congo birimo u Burundi n’u Rwanda byafashe ingamba zitandukanye mu kwirinda ko Ebola ibigeraho.

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima mu Burundi ryatangaje ko ryakiriye izi nkingo zo mu bwoko bwa VSV Zebov ku kibuga cy’indege mpuzamahanga kitiriwe Melchior Ndadaye.

BBC ivuga ko Izi nkingo zigenewe ahanini abakozi bo mu nzego z’ubuzima bari ku mipaka basuzuma umuriro (kimwe mu bimenyetso bya Ebola) w’abinjira bavuye mu bihugu bituranyi.

Mu kwezi gushize, Minisitiri w’ubuzima Dr Thadée Ndikumana yatangarije radio na televiziyo by’u Burundi ko ku mipaka yabo n’ibindi bihugu baturanye bari gusuzuma abantu bose binjiye.

Icyo gihe, yavuze ko mu minsi ya vuba babona inkingo za Ebola zivuye i Geneve, bagakingira abantu barwanya Ebola ku mipaka n’abakora mu bitaro by’uturere.

Bwana Ndikumana yavuze ko kugeza ubu bidakenewe gukingira abaturage mu gihugu kuko Ebola itaragera mu Burundi.

 Eric Twahirwa




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *