Burundi: Umwe mu bashinjwa urupfu rwa Ndadaye yacitse amaguru yombi

Uwari Minisitiri wa Mbere ku buyobozi bwa Pierre Buyoya, witwa Ngeze Francois, yagejejwe imbere y’ubutabera, akaba yiyongera ku basirikare bane batawe muri yombi mu mpera z’icyumweru gishize, bashinjwa kugira uruhare mu rupfu rwa Perezida Ndadaye Melchior.

Ngeze yagejejwe imbere y’ubutabera nyuma y’abasirikare bane, Gen Celestin Ndayisaba uzwi ku izina rya Kibadashi, Col Gunungu Gabriel, Col.Nahigombeye  Anicet hamwe na Col.Niyonkuru Laurent, ubu bafungiye muri gereza ziI Burundi zitandukanye.

Nk’uko bitangazwa n’umuvugizi w’Urukiko rw’ikirenga, Bangiricenge Agnes, ngo ubwo Ngeze yari amaze kumvwa, yahavuye ataha mu rugo mu gihe abandi bo bahise bajyanwa gufungwa.

Ngeze Francois afite ubumuga bw’amaguru yombi yaciwe bitewe n’uburwayi afite.

Ubwo abasirikare bari bamaze kwica Ndadaye ngo niwe bashyize imbere bamutegeka kuvugira kuri radiyo, asoma itangazo rivuga ko ubutegetsi bwe (Ndadaye) bwahiritswe.

Ngeze Francois yanabaye kandi Perezida mu gihe cy’inzibacyuho.

Melchior Ndadaye yishwe tariki ya 21 Ukwakira 1993, amaze amezi atatu abaye Perezida, urupfu rwe rwakurikiwe n’intambara z’abaturage, aho bamwe barwaniraga kumuhorera

Munezero Janvier/ Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *