Burundi: Perezida Nkurunziza yongerewe imyaka 14  yo kuyobora,ibihumbi by’abantu bahasize ubuzima bazabazwa nde?

Guverinoma y’igihugu cy’Uburundi yemeje ko itegeko nshinga ryifashishwaga rihindurwa rikaba rihereza ryongerera Perezida Nkurunziza imyaka 14 yo gukomeza kuyobora ni nyuma y’abantu amagana bahasize ubuzima bamwamagana

Nkuko icyinyamakuru Daily Monitor cyabitangaje, ngo inama idasanzwe  y’abaministiri mu Burundi yateranya kuri uyu wa Kabiri taliki 23 Ukwakira 2017 yemeje ko hagomba kuba impinduka ku itegeko nshinga ryari risanzweho.

Image result for Burundi Election

Perezida Nkurunziza yemerewe kwiyamamariza indi myaka 14

Itegeko nshinga risanzweho mu Burundi ryagiyeho nyuma y’amasezerano y’amahoro yabereye mu gihugu cya Tanzania mu mujyi wa Arusha, agamije guhosha intambara y’Abasivile yari imaze imyaka igera kuri 12 ,ikaba yari amaze gutwara ubuzima bw’abagera ku bihumbi 300 bose.

Uyu mushinga wo guhindura itegeko nshinga mu Burundi,bivugwa ko utagomba guhindura ingingo ziginderwaho mu gihe umuntu agiye guhabwa umwanya mu nzego z’ubuyobozi zirimo Guverinoma,kwinjira mu nteko ishingamategeko na polisi. Aha umuntu ahabwa iyi myanya bitewe n’ubwoko aturukamo ndetse n’igitsa cye.

Gusa ariko nkuko guverinoma yabitaje ngo mu guhindura iri tegeko nshinga ntabwo bazifashisha iryari risanzweho ryo muri Arusha.Iritegeko ryavugaga ko Perezida atagomba kurenza imyaka 10 ku butegetsi.

Image result for Burundi Election

Mu mwaka wa 2015,iritegeko nshinga rya Arusha ryateje imvururu mu Burundi aho uruhande rutavugarumwe na leta rwavugaga ko Perezida Nkurunziza w’imyaka 53, agomba kuva kubutegetsi ubwo yari arangije manda ya Kabiri maze akajya kwiyamamaza mu matora yaje no gutsinda,bituma abantu babarirwa mu bihumbi  bahasiga ubuzima,abandi  bagera ku bihumbi 400 baba impunzi.

Image result for Burundi Election people died

Ababariwa mu magana barishwe

Iri tegeko nshinga rigiye guhindurwa rivugako Perezida w’igihugu cy’Uburundi atorerwa manda imwe y’imyaka 7 akemererwa kongera kwiyamamaza inshuro imwe gusa,bivuze ko ntamuperezida ugomba kurenza imya 14 ku butegetsi.

Uyu mushinga w’itegeko ugaragaza ko Perezida Nkurunziza Pierre usanzwe ayobora Uburundi  yemerewe kongera kwiyamamaza mu mwaka wa 2020 yatorwa akayobara imyaka 7,akemererwa kongera kwiyamamaza inshuro imwe.Ibi bivuze ko kandi  afite uburenganzira bwo kuyobora imyaka 14 yiyongera kuyo amaze ayobora.

Related image

Abenshi bahunze igihugu

Hari andi makuru kandi avuga ko Abaminisitiri bemeje ko uyu mushinga wo guhindura itegeko nshinga ,uzagezwa ku baturage bahagarariya abandi bagera ku bihumbi 26 ,bitarenze ukwezi kwa 2 umwaka utaha wa 2018 kugira ngo bagire icyo barivugaho.

ZIGAMA Theoneste-Celebzmagazima.com




One thought on “Burundi: Perezida Nkurunziza yongerewe imyaka 14  yo kuyobora,ibihumbi by’abantu bahasize ubuzima bazabazwa nde?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *