Burundi: Perezida mushya yashyizeho Guverinoma ye ya mbere

Kuri iki Cyumweru tariki ya 28 Kamena 2020, Perezida wa Repubulika y’Uburundi, Evariste Ndayishimiye, yashyizeho guverinoma ye ya mbere.

Nk’uko bigaragara ku iteka, we na minisitiri w’intebe, Alain-Guillaume Bunyoni, bashyizeho umukono , iyi leta igizwe n’abaminisitiri 15.

Batanu bari basanzwe muri guverinoma. Ni uw’imari ya leta, uw’uburezi, uw’ubuzima, uw’ibidukikije, n’uw’Umuryango w’Afrika y’uburasirazuba EAC.

Minisitiri w’ ububanyi n’amahanga ni mushya: Ambasaderi Albert Shingiro wari usanzwe ahagarariye Uburundi mu Muryango w’Abibumbye. Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu n’umutekano wa rubanda nawe ni mushya: Commissaire de Police Chef Gervais Ndirakobuca (uri ku rwego rwa jenerali). Kimwe na minisitiri w’intebe, nawe ari mu Barundi bafatiwe ibihano n’Ubulayi bwunze ubumwe na Leta zunze ubumwe z’Amerika. Babarega guhohotera uburenganzira bw’ikiremwa muntu.

Perezida Ndayishimiye n’ umugore we Angeline Ndayubaha mu muhango wo kurahira i Gitega

Minisitiri w’ingabo z’igihugu nawe ni mushya kandi ni umusivili. Ni Ingenieur Alain-Tribert Mutabazi, wari usanzwe ari guverineri w’intara ya Kirundo.

Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *