Burundi: Imfashanyo y’indogobe bwahawe n’Ubufaransa buyifata nk’igitutsi kuri iki gihugu

Umwe mu bajyanama b’umukuru w’igihugu cy’Uburundi Pierre Nkurunziza yavuze ko imfashanyo y’indogobe 10 Ubufaransa bwahaye abaturage bo mu ntara ya Gitega ari “nk’igitutsi ku Burundi”, nk’uko tubikesha AFP.

Umupfasoni ashoreye indogobwe

Ubuyobozi bushinzwe ubuhinzi n’ubworozi bwategetse ko izo ndogobe, zari zaje ziturutse muri Tanzania ku bufatanye bw’igihugu cy’Ubufaransa mu gikorwa cyo gufasha abagore,n’abana mu rwego rwo kubafasha gutwara ibintu ko zishyirwa ahantu hazo zonyine.

Umuyobozi ushinzwe ubuhinzi n’ubworozi Deo Guide Rurema yasabye abategetsi bo mu nzego zibanze gukura izo ndogobe mu baturage zari zaje mu buryo budakurikije amategeko.

Gabby Bugaga we yanditse kuri Twitter ko Ubufaransa “bufata abaturage nk’indogobe”.

Yakomeje agira ati:”Tuvugishije ukuri, indogobe isobanura ikintu cyiza cyangwa kibi.

AFP ivuga ko, umwe mubahagarariye ibihugu by’uburayi utarashatse ko izina rye rijya ahagaragara,Yavuze ko Uburundi burimo kwihimura ku b’Ubufaransa kubera ibyo bwavuze ko budashigikiye ko Nkurunziza adakwiye kongera kuba Perezida mu matora aherutse kuba muri iki gihugu yo kwemerera Perezida Pierre Nkurunziza kongera Kwiyamamariza kuyobora iki gihugu cy’Uburundi kugeza mu mwaka wa 2034.

Mbitezimana Isaac-Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *