Burundi: Bwa mbere abaturage basuzumwe COVID-19

Mu gihe isi yose ikomeje kuzengerezwa n’ icyorezo Covid-19 , nibwo bwa mbere Leta y’ u Burundi iyobowe na Evaritse Ndayishimiye yemeye ko abaturage basuzumwa iki cyorezo.

Abaturage basaga 600 nibo basuzumwe ku ikubitiro ubwo bitabiraga iki gikorwa cyabereye i Bujumbura ahantu hatatu hatandukanye, nyuma yo gusuzumwa abatari bacye bagiye batangaza ko impamvu babyitabiriye ngo ni uko bumvaga bafite umuriro abandi bavuga  ko bumvaga bafite intege nke, nk’ uko tubikesha VOA.

Gusa nyuma yo gusuzumwa ababyitabiriye baraza guhabwa ibisibizo nyuma y’ umunsi umwe bivuga ko ari kuwa 7 Nyakanga 2020.

Nubwo Leta y’ u Burundi ibyemeye ku mugaragaro bwa mbere ntibikuraho ko harimo abantu bagiye bapfa bazira Covid-19 kuko hari amakuru yagiye atambuka avuga ko hari abantu barwariye mu ngo zabo ndetse n’ abandi barahagwa.

Abaturage bahise bakangurirwa kwirinda iki cyorezo bakurikiza mabwiriza yose uko ari.

Carine Ineza/Celebzmgazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *