Burundi-Amerika ntivuga rumwe na Komisiyo y’Amatora yemeje Pierre Nkurunziza kuyobora kugeza muri 2034

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora mu Burundi yatangaje ko ‘YEGO’ yatsinze mu matora muri Kamarampaka mu ivugururwa ry’itegeko nshinga ku majwi 73, 2%, rigomba guha uburengazira Perezida Pierre Nkurunziza kuba yazayobora kugeza mu 2034 ariko uyu mwanzuro Amerika yawamaganye yemeza ko bitakozwe mu mucyo.

Image result for Pierre nkurunziza and his wife

Pierre Nkurunziza yemerewe kuyobora kugeza muri 2034

Iri vugurura rinyuze mu itora ryabaye ku wa 17 Gicurasi 2018, rirahindura byinshi byateganywaga n’Itegeko Nshinga ryo mu 2005, harimo kugaruraho umwanya wa Minisitiri w’Intebe no kugabanya imyanya ya ba Visi Perezida ikavanwa kuri ibiri akaba umwe gusa.

Hanateganywamo ko manda ya Perezida wa Repubulika iva ku myaka itanu ikaba irindwi, ariko Perezida akajya ayobora manda ebyiri gusa zikurikirana. Gusa ayo mavugurura aha umwihariko perezida uriho, wo kwiyamamariza izo manda hatarebwe ku zo amaze kuyobora.

Mu muhango wo gutangaza amajwi y’agateganyo wabereye muri Bar-Restaurant ‘La Détente’ mu murwa mukuru Bujumbura, Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Pierre Claver Ndayicariye, yavuze ko abatoye bose hamwe ari 4.768.142, batoreye kuri centres z’itora 3828 n’ibiro by’itora 11076.

Yagize ati “Mu gihugu hose abaturage bitabiriye amatora ku gipimo cya 96,24%. Abatoye Yego ni 73,26% naho abatoye Oya ni 19,34%. Muri aya majwi kandi, ayabaye imfabusa ni 4,11% mu gihe abifashe ari 3,28%.”

Yavuze ko urebye nko mu murwa mukuru Bujumbura, abaturage bitabiriye amatora ku gipimo cya 97,96%. Muri bo abagera kuri 75,75% batoye Yego, abagera kuri 17,43% batora Oya ; 4.42 % baba imfabusa naho 2.25% barifata.

Uyu muyobozi yavuze ko uruhare rw’amajwi y’abatoreye mu mahanga biteganywa ko ari 0.27%. Mu majwi amaze kubarurwa mu mahanga, hose Yego yatsinze uretse mu Rwanda, aho abatoye Yego ari 166, abagera kuri 365 batora Oya; amajwi 15 aba imfabusa naho barindwi barifata.

Heather Nauert, avugira departema ya reta y'Amerika niwe yasinye itangazo ku Burundi

Heather Nauert, amuvugizi wa  Amerika niwe washyize umukono ku itangazo ry’u Burundi

Mu gihe gito amatora ya Kamarampaka yemereye Perezida Nkurunziza gukomeza kuyobora kugeza muri 2034,Reta zunze ubumwe z’Amerika, ivuga ko aya matora yakozwe nabi bitaciye mu mucyo ahanini bahereye mu kuba ibiatangazamakuru mpuzamahanga byari byafunzwe ndetse n’abaharanira uburenganzira bwa muntu barahutazwa muri rusange ko ntabwisanzure bwakoreshejwe .Gusa haribazwa niba aya matora azasubirwamo cyangwa imiryango mpuzamahanga ikaba ifite ukundi izabigenza,reka tubitege amaso.

 

Hagenimana Thierry-Celebzmagazine.com

BANA NATWE CELEBZMAGAZINE.COM TUGUSUSURUTSE UJIJUKE




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *