Burundi: Amatora ya Kamarampaka yakozwe nta ndorerezi, abaturage bahatirwa gutora yego byimika Pierre Nkurunziza 

Kuri uyu wa kane mu Burundi bazindukiye mu matora ya Referandumu aha uburenganzira Perezida Pierre Nkurunziza bwo kuyobora u Burundi kugeza mu 2034.

Image result for burundi elections 2018

Inzego z’umutekanno (Abapolisi n’abasirikare) bari bakajije umutekano kugira ngo hatagira igihungabanya aya matora abaye nyuma y’imyaka itatu gusa Nkurunziza atorewe Manda ya gatatu itaravuzweho rumwe n’Abarundi, amatora yaguyemo abagera ku 1,200 abagera ku 400,000 bavanywa mu byabo.

Amagana y’Abarundi yazindukiye mu matora asabwa gutora YEGO cyangwa OYA mu kwemeza ivugururwa ry’itegeko Nshinga.

Umwe mu baturage watoreye mu Ntara ya Ngozi uzwi nka Miburo yavuze ko yazindutse mu rukerera aje gutora OYA kuko atashoboraga kwihanganira kwica itegeko nshinga n’ubusugire bw’igihugu nkana.

Aya matora yitabiriwe n’umukuru w’igihugu, Pierre Nkurunziza n’umugore we, yasabye abaturage gutora mu mahoro kandi bakazemera ibizatangazwa n’akanama ka CENI gashinzwe amatora mu Burundi.

Guhindura itegekoshinga ry’Uburundi bizemezwa ari uko abatoye YEGO basaga 50% by’amajwi y’abatoye.

Umuryango Mpuzamahanga urengera uburenganzira bwa muntu, The International Federation for Human Rights (FIDH) watangaje ko habayeho gutera ubwoba no guhatira abantu gutora YEGO ubwo hategurwaga aya matora kuko abatavuga rumwe na Leta batawe muri yombi bazira kwigisha gutora OYA.

Umwe mu bavuganye na AFP yavuze ko mu Mujyi wa Bujumbura ndetse no mu bice by’icyaro Imbonerakure zagendaga zijya kuri buri rugo zigategeka abantu kujya ku biro by’itora ku ngufu.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe amatora mu Burundi Independent National Electoral Commission (CENI) kivuga ko abagera kuri Miliyoni 4.8 bajya kungana na ½ cy’abaturage bose aribo bitabiriye amatora.

Abatavuga rumwe na Leta ya Nkurunziza baba mu mahanga CNARED bari basabye abaturage kutitabira aya matora mu gihe Agathon Rwasa we yari yakanguriye abaturage gutora OYA bakarengera ubusugire bw’igihugu n’amasezerano ya Arusha yo mu 2000 agena kurengera ihame rya demokarasi no gusaranganya ubutegetsi mu Burundi.

Aya matora abaye mu gihe mu ntangiro z’uku kwezi Leta yari yavuze ko uzafatirwa mu bikorwa byo kubangamira amatora azafungwa imyaka itatu ari muri gereza.

Igitangaje muri aya matora ni uko nta ndorerezi n’imwe yari ihari kuko abenshi mu banyamahanga bari barabujijwe kwinjira muri iki gihugu.

Mu ntangiro z’uku kwezi nibwo leta y’Uburundi yafunze amwe mu maradiyo mpuzamahanga nka BBC na VOA ndetse iha gasopo RFI iyibuza kudapfa gutangazo ibyo bita ko bigumura abaturage.

Igihugu cy’Uburundi cyakunze kurangwa n’ubwicanyi ariyo mpamvu hari Abarundi baheze mu buhungiro kuva muri 1993 hakicwa uwari Perezida Melchior Ndadaye, urupfu rwakurikiwe n’ubwicanyi ndengakamere bwaguyemo abagera ku bihumbi 300 ubwicanyi bwakomeje kugeza mu 2006. Bukongera gusubukurwa mu mwaka wa 2015 ubwo Nkurunziza yatorerwaga kuyobora manda ya gatatu batavuga rumwe nawe bakavuga ko atabyemerewe.

Itegeko Nshinga ni rihindurwa, Perezida Nkurunziza wafashe ubutegetsi mu 2005, azaba yemerewe kongera kwiyamamariza indi manda muri 2020 ndetse no muri 2027 bivuze ko yazarekura ubutegetsi m 2034.

Mbitezimana Isaac-Celebzmagazine.com

BANA NATWE CELEBZMAGAZINE.COM TUGUSUSRUTSE UJIJUKE




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *