« Burkina Faso : ishobora kuzamera nk’ u Rwanda muri 1994 ? »-ODDH

Mu nyandiko yasohotse mu kinyamakuru ibaza iti « Burkina Faso : ishobora kuzamera nk’ u Rwanda muri 1994 ? », Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu ODDH ufite amakenga ko ibitero n’ ihoterwa bikomeje kwibasira bamwe mu baturage bo muri iki gihugu bishobora kuzavamo jenoside.

Ibi bitero by’ intagondwa zirwanya Leta muri Burikina Fasso byatangiye kuva ku ya 4 Mata 2015 kugeza ku ya 31 Gicurasi 2020 , nk’ uko bitangazwa n’ Ikigo cy’ ubushakashatsi bw’ Amenyamerika cyibuka jenoside yakorewe abayahudi(Shoah).
Abakurikiranira hafi amateka ya politiki yo muri Burkina Fasso bemeza ko abaturage bo mu Majyaruguru y’ iki gihugu bakomeje kwibasirwa n’ ubwicanyi bushingiye ku bwoko n’ imyememerere ishingiye ku madini.

Ibitero bigera kuri 580 byahitanye abasirikare ba Leta 436 ndetse n’ abaturage 1219 nibyo bimaze  mu Mjyaruguru ya Burkina Fasso mu myaka 5 ishize.

Mu biganiro byabereye I Ouagadougou ku ya 18 Kamena 2020 hagati ya Leta n’ inyeshyamba zigendera ku matwara ya isilamu byagaragaye ko intandaro ya byose ari urupfu rwa Kadhafi rwatumye imitwe y’ inyeshyamba ibona intwaro ndetse itangira no kurwana ivuga ko ikeneye ubwigenge.

Ibyumweru bitatu nyuma yaho Perezida wa Burkina Faso, Roch Kaboré amaze kugera ku butegetsi inyeshyamba zahise zigaba igitero gikomeye mu murwa mukuru wa Burkina Fasso.

Muri  2019, ubwicanyi bwabereye mu gace ka Yirgou gaherereye mu Majyaruguru ya Burkina bwahitanye abantu 43 bwakozwe n’ abaturage bitwaje intwaro bimbuye mu mutwe wiswe basanze bafashwa na Leta y’ iki gihugu bakica abaturage bafite imyememerere ya Isilamu.

Ibi nibyo byatumye izi nyeshyamba zifite imyemerere ya Isilamu nazo zirwana kuri aba baturage nubwo zidafite intego yo gufata igihugu cyose.

Ineza Carine/Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *