Buri myaka itanu hicwa ukomeye mu bihugu by’Abarabu,ninde utahiwe?

Bamwe mu bayobozi bazwi bo mu bihugu by’Abarabu bajyiye bicwa ku itegeko ry’aba perezida batandukanye ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’Ubufaransa, bihugu bihora byisubiramo mu guhitana abayobozi bo mu bihugu bya kislamu.

Nta myaka itanu ishira hadacuze umuborogo n’akababaro mu bihugu by’Abarabu baterwa n’iyicwa rya hato na hato rikorerwa bamwe mu bayobozi babo bakomeye. Kuri Amerika bimaze kugaragara ko kugira ngo umu perezida ave ku butegetsi atagaragaje umurambo w’umwe mu bayobozi bo mu bihugu by’Abarabu, bitagishoboka kuko kuva mu mwaka wa 2006 kugeza ubu bimaze kumenyerwa.

Dore uko abaperezida bagiye basimburana mu guhitana ibikomerezwa byo mu bihugu by’Abarabu na Islamu (Islamic States).

Image result for Perezida George W. Bush (US)  kill Saddam Hussein (Iraq)

Perezida George W. Bush (USA) –Sadam Hussain (Iraq) : Perezida Bush ni uwa 43 wayoboye Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Uyu yari asimbuye Perezida Bill Clinton.

Related image

Sadam Hussain (Iraq) yanyongeshejwe ikiziriko

Ku butegetsi bwa Perezida  George Bush ni bwo habayeho urupfu rw’uwahoze ari Perezida wa Iraq Sadam Husain.  Sadam Hussain wari uyoboye Iraq imyaka 24, yishwe anyonzwe  mu ijoro ryo kuwa 30 Ukuboza 2006 nyuma y’imyaka itatu afunzwe n’igihugu cya Amerika cyari kimaze kwigarurira igihugu cya Iraq.

Image result for Barack Obama Perezida Barack Obama (USA) –Osama Bin Laden (Afganistan): Perezida Obama ni uwa 44 wayoboye Amerika akaba umwirabura wa mbere wari uyoboye iki gihugu.

Image result for Osama Bin Laden deathOsama Bin Laden

Ubwo Amerika yayoborwaga na Perezida Obama ni bwo uwaremye akaba n’umuyobozi w’umutwe w’iterabwo Al-Qaeda Osama Bin Ladin, yishwe. Amerika itarigeze ihwema kwikoma Osama Bin ikamwita ikihebe gishakishwa kurusha ibindi ku isi, ibisa nk’igisubizo cy’iki kibazo cyabaye Obama. Bin Laden yiciwe mu nzu iwe mu mujyi wa  Abbotabadi muri Pakistan saa mbiri z’ijoro  tariki ya 2 Gicurasi 2011.

Image result for Nicolas Sarkozy

Nicolas Sarkozy 

Perezida Nicolas Sarkozy  (France) – Muammar Gaddafi (Libya): Uwahoze ari Perezida w’Ubufaransa Sarkozy, ni we watanze itegeko ngo haraswe uwahoze ari Perezida wa Libya Col. Muammar Gaddafi.

Image result for Muammar GaddafiMuammar Gaddafi

Tariki ya 25 Ukwakira 2011 nibwo humvikanye urupfu rwa Gaddafi wari umaze imyaka 42 ayobora Libya yicirwa mu gace kitwa Sirte muri Libya. Ingabo kabuhariwe zo mu gisirikare cy’Ubufaransa, ni zo zarashe imodoka yarimo Gaddafi ubwo yageragezaga gucika. Nyuma yo kumusanga nibwo bamurashe isasu ryo mu mutwe nkuko abaganga babitangaje.

Perezida Donald Trump (USA) –Gen. Qasem Soleimani (Iran) : Ni Perezida wa 45 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Tariki ya Gatatu Mutarama 2020 nibwo humvikanye urupfu rw’umusirikare ukomeye mu ngabo za Iran Gen.

Related imagePerezida Donald Trump

Qasem Suleimani, yishwe n’ingabo za Amerika. Urupfu rwa Suleimani wishwe arashwe n’igisasu cyo mu Bwoko bwa Drone, rwabaye ku itegeko rya Perezida Donald Trump.

Related image

Qasem Suleimani

Hakomeje kwibazwa niba Ibi bimaze kuba nk’umuco ku bayobozi ba Amerika, bamwe bamaze kubifata nk’imwe mu nshingano ubaye umuyobozi wa Amerika ahabwa yo kurasa byibura umwe mu bayobozi bakomeye bo mu bihugu bya k’Islamu.Haribazwa mu myaka itanuri iri imbere utahiwe.

 

T.U Nsanze

Bana natwe tugususurutse umenye.

 




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *