Burera:Yasanze uruhinja rwatawe ku muryango we none arasaba ubufasha bwo kururera

Mbonigaba Onesphore utuye mu mudugudu wa Ruhinga, akagali ka Kaganda mu murenge wa Kinyababa mu karere ka Burera arasaba ubuyobozi bw’akarere n’ubwumurenge atuyemo kumufasha kurera uruhinja yasanze rwatawe ku muryango we, akaba ntabushobozi afite bwo kururera.

Mbonigaba Onesphore ni umugabo ufite umugore n’abana 7 abarizwa mu cyiciro cya 2 cy’ubudehe,avuga ko umuryango we ubayeho mu buzima butari bwiza none haje kwiyongeraho ikibazo cy’umuntu utaramenyekana waje agata uruhinja ku muryango  w’inzu iwe bivugwa ko rumaze ukwezi kumwe n’igice.

Yatangarije Celebzmagazine ko uwataye uwo mwana ku muryango iwe yasizeho urwandiko ruvugako uwo babyaranye yamutereranye kandi nawe akaba ntabushobozi afite none ahisemo kumuta.

Mbonigaba yagize ati”Narazindutse mu gitondo nsanga umwana wambaye isarubeti nto ari ku muryango nsanga hari urwandiko rumuriho gusa nubwo namwakiriye mfite ikibazo cy’uburyo ndamurera kuko ntabushobozi mfite amata nari namusahakiye yashize kandi nk’abandi bana batagira ba nyina arara arira twasabye ubuyobozi ngo budufashe gusa ntacyo buradusubiza”.

Ashingiye ku kuba n’ubusanzwe uguhaza umuryango we byamugoraga hakaba hiyongereyeho umwana muto adafitiye ubushobozi, arasaba ubuyobozi kumufsha kurera uyu mwana.

Emanuel Kwizera  umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kinyababa avugako uyu muturage  yabagejeje ho icyo kibazo gusa ngo bari gushaka uko bagikemura bafasha mbonigaba kumuha ibyibanze mu kurera uyu mwana kuko hari amafaranga ahari yo kumufasha ari ko ngo mu minsi mike baramuha inka.

Ati” Ni umwana w’ukwezi kumwe ntituramenya uwamutaye twasanze yatawe kumuryango w’umuturage wacu, twakoze ubuvugizi ngo akarere kadushakire inka atangire akamirwe amata ariko ntiraboneka , turashimira cyane umubyeyi w’uru ruhinja nibura nubwo yakoze igikorwa kigayitse cy’umubyeyi gito ariko ntiyamwishe, gusa turizeza abamutoraguye ko mu minsi mike ubwo hari ibihumbi mirongo itanu byabonetse turamuha ngo abe yifashisha mu gihe inka itaraboneka”.

Ubwo twakoraga iyi nkuru nta  mugiraneza n’umwe wari wemerera uyu muryango  gushaka amata yafasha uyu muryango, mu gihe nibura kingana n’icyumweru ni mu gihe uyu mwana ari yo amutunze kuko ntarageza igihe cyo kurya.

Eric Twahirwa-Celebzmagazine.com

BANA NATWE TUGUSUSURUTSE UMENYE




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *