Burera:Ibyumba byerekanirwamo za filme bimaze gukura benshi mu ishuri 

Bamwe mu babyeyi batuye hafi ya Centre ya Kirambo mu karere ka Burera  bahangayikishijwe n’abanyeshuri bo mu mashuri abanza bava iwabo bavuga ko bagiye ku ishuri nyuma bakirirwa mu byumba byerekanirwamo za filme.

Related imageIbyumba bizwi byerekana film nyuma y’akazi na weekend

Nubwo iyi centre ya Kirambo ari centre inyubako z’akarere ka Burera ziherereyemo, iyo uhageze mu masaha ya mu gitondo urahasanga umubare utari muto w’abana bambaye impuzankano iranga abanyeshuri batembera muri iyo centre.

Bamwe mu babyeyi twahasanze baravuga ko aba banyeshuri bava iwabo bavuze ko bagiye ku ishuri bo bakajya mu byumba byerekanirwamo za filme ibintu bihangayikishije aba babyeyi bagasaba ubuyobozi bwa leta kubafasha gukemura icyo kibazo. Bagize bati “umwana arava mu rugo avuze ko agiye ku ishuli yataha ukamenya ko yiriwe mu mafilme ubuyobozi budufashe kuko ntaho twaba tugana bikomeje gutya

Habyarimana Jean Baptiste umuyobozi w’akarere ka Burera wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, avugako batangiye kwiga kuri iki kibazo bahana abereka abana bakiri bato filme. Ati”twatangiye gukemura iki kibazo kuko iminsi ishize ari itatu dukoze umukwabu mu nzu zerekanirwamo filme abo twasanze bazereka abana bakiri bato twabahaye ibihano mu rwego rwo gutanga urugero rwiza kdi tuzakomeza tubikore kugeza bicitse”

Filme zerekanirwa muri aya mazu usanga hari n’iziba zifite uduce twamashusho y’urukozasoni akenshi tuba tutari twiza mu mikurire no mu mibereho y’abana bakiri bato.

 

Eric TWAHIRWA-Celebzmagazine.com

BANA NATWE TUGUSUSURUTSE UMENYE




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *