Burera:Hari abagabo bahohoterwa n’abagore bikabaviramo kwahukanira muri Uganda

Bamwe mu bagabo bo mu Kagari ka Kamanyana, Umurenge wa Cyanika ho mu Karere ka Burera baravuga ko bahohoterwa n’abagore babo bigatuma bahukanira muri Uganda.

Burera:Hari abagabo bahohoterwa n’abagore bikabaviramo kwahukanira muri Uganda.Aka gasanteri ni mu mudugudu wa Majyambere

Abo bagabo basobanura ko bahunga ingo zabo birinda kwihanira bityo bakaba babiryozwa n’amategeko.

Mande Celestin,  umwe muri abo bagabo ubu ufite abana batanu, agira ati “Umugore nta muntu ukimubwira, muvugana gato bakajya kugufunga ntawavuga ku mugore. Abagabo bigeze kure turahohoterwa tukirinda gutaka ngo bataduseka.”

Akomeza agira ati, “Urugero njye ndataha nkasanga adahari yagiye mu kabari agataha ijoro yasinze hari nubwo nageragezaga kumubwira akampururiza, nanga ko nzafungwa mpitamo gufata icumbi ryanjye murekera ibyo naruhiye imyaka yanjye yose y’ubusore.”

Ku rundi ruhande, bamwe mu bagore bo mu Murenge wa Cyanika baganiriye Celebzmagazine bashinja bagenzi babo guhohotera abagabo kubera kutumva neza uburinganire.

Mukasine Velonique agira ati, “Abagabo bamaze kujya Uganda bahunga abagore babahohotera ni benshi. Ni ukuri pe! Abagabo hano muri Cyanika bararushye abagore ntibacyumva umugabo arajya mu kazi umugore  akajya mu kabari agataha mu ijoro avuye mu kabari wamubwira agaterura umuhoro hari n’abahita batabaza Polisi umugabo agafungwa azira ubusa.”

Mukasine yemeza kandi ko hari n’abagabo bakubitwa bagatinya gutaka banga gusekwa, ati”Eeeh barakubitwa da! Abagabo yego barakubitwa kandi cyane mu ijoro wumva hari abagore barara biyamira (….) Abagore bamara kunywa inzoga bataha bazihaze bagahangana n’abagabo babo.”

Habyarimana Jean Baptiste, Umuyobozi w’Akarere ka Burera wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage

Habyarimana Jean Baptiste, Umuyobozi w’Akarere ka Burera wungirije  ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, yemeza ko ikibazo cy’abagabo bahohoterwa n’abagore gihari, gusa avuga ko ubuyobozi butarabona imibare igaragaza uko iki kibazo gihagaze.

Ati ”Nibyo koko hari ingo muri Burera abagabo bataye bajya gutura muri Uganda, ariko ntibizwi  ko biterwa n’ihohoterwa rero tugiye kubikurikirana.”

Amakuru atangwa n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Burera agaragaza ko ingo 543 iri zo zibana mu makimbirane , ni mu gihe ako karere gatuwe n’ingo  78,449 zigizwe n’abaturage 349,218.

 

Habimana Abdou -Bronze-Celebzmagazine.com

 




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *