Burera:Abacuruzi b’amatungo barinubira umusoro batanga batacuruje

Iki kibazo cy’umusoro utangwa ku matungo atagurishijwe kiravugwa mu  isoko ry’amatungo rya Rusumo riherereye mu murenge wa Butaro ho mu karere ka Burera, aho buri tungo risora umusoro ungana na Magana atanu mirongo itanu (550 frw) niyo ritagurishijwe

Related image

Burera- Abacuruza amatungo baratabaza ku bw’imisoro

Aba bacuruzi bavuga ko iyi ari imbogamizi mu iterambere ryabo kuko itungo rishobora gusora arenga 5000 mu gihe rije incuro zirenze imwe ritabona urigura,iki ngo ni ikibazo cyibahangayikishije cyane bitewe n’uko uwabuze uwo umusoro, itungo rye rifatirwa bagasaba ubuyobozi ko bw’ahagarika iyi misoro ku matungo yarase ndetse bakavugururirwa isoko ryabo kuko ryangiritse cyane bagize.

Mu mubabaro n’agahinda baganira na Celebzmagazine.co bati “wagurisha utagurisha itungo ryawe rigomba gusora agera kuri 550 ushobora kurizana incuro zirenze icumi ritarabona umuguzi ugasanga ayo wari kuzarigurisha yashiriye mu misoro turasaba kurenganurwa rero kuko biratudindiza”

Umuyobozi w’akarere ka Burera wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere Bwana HABUMUREMYI Evarist nawe ntiyemeranya n’abasoresha umuntu utagurije; yagize ati “sinemeranya nabasoresha kuko niba babikora birasa n’ubujura ubwo rero icyo kibazo turagikurikirana turebe uko gihagaze tugikemure”

Amatungo yiganjemo ihene n’intama niyo ahanini agurishirizwa muri iri soko ry’amatungo rya Rusumo. Mu gukemura ibibazo biririgaragaramo nko kuba ritubatse neza, ubuyobozi bw’akarere buvuga ko muri Master Plan nshya y’akarere ka Burera iri soko riteganyirizwa kwimurwa rikajyanwaku musozi wa Bugeme agace kazashyirwamo ibikorwaremezo birimo amasoko,imihanda igezweho ndetse n’inganda ziciriritse..

TWAHIRWA ERIC-Celebzmagazine.com

BANA NATWE CELEBZMAGAZINE.COM TUGUSUSRUTSE UJIJUKE




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *