Burera na Musanze:Ibiyobyabwenge imwe mu mpamvu nyamukuru igikurura ihohoterwa

Uturere twa Musanze na Burera ni tumwe mu turere tugize Intara y’Amajyaruguru y’u Rwanda ariko tukagira umwihariko wo guhana imbibi n’ibihugu nka Uganda ndetse na  Repubulika  iharanira Demokarasi ya Congo aho ibiyobyabwenge byinshi bituruka, ibi bikaba bituma hari bamwe mu bahaturiye babikoresha bigakurura amakimbirane mu miryango abyara ihohoterwa ritandukanye cyane cyane irishingiye ku gitsina.

Mu murenge wa Cyanika  Akarere ka Burera haravugwa ikigage gisindisha kigateza amahane mubashakanye

Ibi ni ibyemezwa kandi n’abaturange bo mu Kagari ka Kamanyana mu Murenge wa Cyanika uturiye umupaka wa Uganda wo mu karere ka Burera aho bemeza ko inzoga zikomeye zituruka muri icyo gihugu, zibigiramo uruhare cyane ko ziba ziri ku giciro gito cyane ku buryo buri wese yayigura.

Iragenda Divine umubyeyi w’umwana umwe utuye muri aka gace yemeza ko ibiyobyabwenge bitera ihohoterwa kuko kubibona byoroshye cyane kandi bigura amafaranga make cyane.

“Hano ni kumupaka bityo kubona ibiyobyabwenge byorohera benshi cyane cyane urubyiruko, urugero hari nk’inzoga yitwa chief Waragi ifite igipimo cya volute 40 kandi igura amafaranga ijana na mirongo itanu (150) gusa. Hari abazinywa bataha bagakubita abagore cyangwa se bagatonganya abana ndetse hari n’abo tujya twumva bafashwe ku ngufu kubera izo nzoga.”

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Burera ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Habyarimana Jean Baptiste nawe yemeza ko iki kibazo gihari ,gusa ngo kubera ingamba zigenda zifatwa kikaba kigenda kigabanuka kuburyo bugaragara kandi hakaba hari n’ingamba zakajijwe kugira ngo iki kibazo gicike burundu.

Ati “Nibyo koko ikibazo cy’ihohoterwa kirahari muri aka kare ka Burera ahanini biturutse ku mpamvu zitandukanye gusa no kuba akarere kacu gahana imbibi n’igihugu cya Uganda aho kubona ibiyobyabwenge byoroshye ni bimwe mu byongera iki kibazo. Ibi bishobora gutuma ababinyoye bafata biyobyabwenge usanga bikurura amakimbirane mu miryango dore ko nk’ubu mu karere ka Burera ingo zigera 543 zifitanye amakimbirane mu ngo 78,449 zigize akarere ka Burera.”

Habyarimana avuga kandi ko akarere kafashe ingamba nyinshi zitandukanye zirimo kongera inyigisho mu batura biciye mu nshuti z’umuryango utugoroba tw’ababyeyi ndetse no gushishikariza abaturage gutanga amakuru ku hantu hagaragara ibiyobyabwenge.  Ikindi kandi uyu muyobozi avuga ko ingo zifitanye amakimbirane zizwi kandi zikomeza gukurikiranwa kugira ngo ayo makimbirane ari nayo ntandaro y’ihohoterwa acike.

Mu myaka itatu ishize mu karere Burera abagera kuri 483 batewe inda zitateganyijwe muribo 103 bari munsi y’imyaka y’ubukure ariyo 18. Zimwe mu mbogamizi Habyarimana agaragaza kukuba abakora ihohoterwa badafatwa ngo bashyikirizwe ubutabera ni uguhishirana kwa bamwe aho umugabo cyangwa umugore ashobora guhohoterwa akicecekera cyangwa se haba habaye nko gufata kungufu imiryango y’uwakorewe icyaha n’uwagikoze ikiyumvikanira ikabiceceka.

Ingingo ya 593 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko, guhinga, gukora, guhindura, kugurisha, gutunda, kubika no kunywa ibiyobyabwenge bibujijwe keretse mu bihe no mu buryo byagenwe n’itegeko.

Iya 594 ivuga ko, umuntu wese unywa, witera, uhumeka, wisiga cyangwa ukoresha ubundi buryo ubwo ari bwo bwose bw’ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe kugeza ku myaka itatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi mirongo itanu kugeza ku bihumbi magana atanu.

Umuntu wese ukora, uhindura, winjiza, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu kugeza ku myaka itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu kugeza kuri miliyoni eshanu. Mu gihe bikozwe mu rwego mpuzamahanga, ibihano byikuba kabiri.

Ingingo ya 595 ihana umuntu wese ufasha undi kubona uburyo bumworoheye bwo gukoresha ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo, amuha aho abikoreshereza cyangwa amubonera ubundi buryo ubwo ari bwo bwose, ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe kugeza ku myaka itatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu kugeza kuri miliyoni eshanu.

Ingingo ya 596 ivuga ko, bitabangamiye ibivugwa mu ngingo ya 220 y’iri tegeko ngenga, umuntu wese ushora umwana mu biyobyabwenge mu bundi buryo ubwo ari bwo bwose, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu kugeza ku myaka irindwi  n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu kugeza kuri miliyoni eshanu.

 

Twahirwa Eric-Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *