Burera :Inyubako yari yaragenewe kuzaba post de sante ihinzemo ibirayi

Abaturage bo mu kagari ka Kamanyana  mu murenge wa Cyanika mu karere ka Burera  barasaba  ko inyubako ya Poste de Sante yadindiye  kubera amafaranga make  yasubukurwa , bakabona ubuvuzi bubegereye

Iyi nyubako ya Poste de sante ya Kamanyana yatangiye kubakwa ahagana mu mwaka w’2013 hafi ya Centre y’ubucuruzi ya Ryabiteyi aho buri muturage yarategetswe gutanga amafaranga 1000 hakiyongeraho umuganda wo gutwara amabuye kuri buri muturage  nyuma iyi nyubako yiyi poste poste de sante yaje guhagarara kubakwa itangira guhingwamo .

Inyubako yari yaragenewe kuzaba post de sante ihinzemo ibirayi

Abaturage  bakibaza aho amafaranga  yari agenewe iki gikorwa yagiye abo twaganiriye bagize bati:« twatangiye kubaka iyi post de sante tuzi ko igiye kutugabaniriza ingendo dukora tujya mu gihugu cy’abaturanyi cya uganda tujya kwivuza yaje guhagarara ntitwamenya impamvu twari twabwiwe ko hari millioni zirindwi zubudehe hakiyongeraho ayacu ntituzi aho yagiye »

Hari n’abadatinya gusaba ko harebwa niba ayo mafaranga yaragenewe icyo gikorwa yarakoreshejwe uko bikwiye kuko batamenya aho ayo mafaranga batanze uwo twaganiriye  yagize ati:« ntibyumvikana uburyo milliyoni 7 zarangiye inyubako idasakaye twaratunguwe ahubwo hazakorwe ubuvugizi harebwe niba ayo mafaranga yose yarakoreshejwe »

Mu gushakira igisubizo iki kibazo , umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Cyanika Bwana Kayitsinga Faustin  arizeza abaturage ko gusubukura iyi nyubako ya Poste de Sante ya Kamanyana bizashyirwa mu ngengo y’imari 2018/2019.

Yagize ati ‘ tuza muri uyu murenge twasanze iyi nyubako yaradindiye ariko dusanga hari indi post de sante ya one family . iriya post de sante turatekereza kuyicumbukura mu ngengo y’imari ya 2018/2019 kandi turizeza abaturage ko tuzayubaka’

Iyi  Poste de sante ya One Family icumbitse mu biro by’akagari ka Kamanyana, abakozi bako usanga abakora batisanzuye kuko gatangirwamo service z’ubuvuzi

Ingengo y’imari yari iteganyijwe muri iki gikorwa cyo kubaka iyi Poste de sante yari   miliyoni11 . ibikorwa byari bimaze kuyikorwaho byatwaye frw asaga gato miliyoni 5.700.000  harimo miliyoni 5.400.000 y’ubudehe n’imisanzu y’abaturage isaga gato ibihumbi 300.000, hakiyongeraho umuganda w’abaturage.

Eric Hirwa-celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *