Burera: Abayobozi barimo n’uwahoze ari Meya Sembagare samuel batawe muri yombi

Abayobozi benshi bo mu karere ka Burera barimo uwahoze ari visi meya ushinzwe iterambere ry’ubukungu ndetse na Sembagare Samuel wahoze ari Umuyobozi w’aka karere batawe muri yombi bakurikiranyweho ibyaha birimo kunyereza umutungo wa Leta n’ibindi,aho batanze amasoko ku buryo budasobanutse kuko uwo bahaye isoko yatanze ibiciro bitabaho aho ngo Projecteur igura 3000frw,Photocopieuse 12ooofrw ibiciro bitaba kw’isoko.

Burera: Meya Sembagare aremeza ko Perezida wa Njyanama weguye bari bakimukeneye

Mu bayobozi batawe muri yombi harimo abahoze bakorana na Meya Sembagare, ndetse n’abakora muri aka karere kuri ubu. Bose ibyaha bakurikiranyweho bijyanye no gukoresha nabi umutungo wa Leta no kutuzuza inshingano zabo.

Abatawe muri yombi basanzwe ari abakozi muri aka karere barimo Habiyaremye Evariste ushinzwe ubunkungu muri aka karere, harimo kandi Kamanzi Raymond, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akarere, Mujyambere Stanislas, ushinzwe inzego muri aka karere.

Aba baza biyongera kuri Sembagare Samuel wahoze ari meya ndetse na Zaraduhaye Joseph wahoze ashinzwe iterambere ry’ubukungu muri Burera.

Ikigo cy’Igihugu cy’’Ubugenzacyaha (RIB) cyatangaje ko aba bayobozi bose bafungiye kuri sitasiyo yarwo iherereye I Rusarabuye muri aka karere ka Burera aho bakurikiranyweho ibi byaha birimo kwikanyiza no gukoresha umutungo wa leta mu nyungu zabo bwite.

Sembagare yayoboye akarere ka Burera kuva muri 2009 kugeza 2016, ibi byaha akurikiranyweho ari kumwe n’uwigeze kuba visi meya ku gihe cye bishobora kuba bifitanye isano n’amakosa bakoze bakiri mu myanya y’ubuyobozi muri aka karere ka Burera.

Ku bijyanjye no kurigisa umutungo wa Leta RIB yasanze aho batanze isoko ku muri Rwiyemezamirimo watanze ibiciro bitari kw’isoko aho Photocopieuse igura 12000 frw,projecteur ikagura 3000 frw,ibi bikoresho bya make cyane bikaba bidakenerwa ibindi biri ku biciro byo hejuru akaba aribyo bigurwa ibintu usanga byuzuyemo amanyanga menshi.

Mbitezimana Isaac-Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *