Ijoro ryo kuwa Gatandatu taliki 1 Ukuboza 2018 ryaryoheye benshi bitabiriye igitaramo n’ababwiwe inkuru ubwo Buravan yasabaga se kumusanga kurubyiniro.

Buravan yakoze igitaramo cyanyuze benshi ariko abakitabiriye bakozwe ku mutima igihe cyahagurutsaga ise akamujyana ku rubyiniro bagafatanya kuririmba indirimbo ye yise “Garagaza”.
Buravan kandi yagaragaje urukundo akunda umuryango we, yerekana abitabirye igitaramo mama we ndetse na mushiki we.


Ariko mu buryo butatunguranye, abakobwa nibo benshi bitabiriye iki gitaramo, bishimangira ko ari we muhanzi ukorera umuziki mu Rwanda ukunzwe n’abigitsinagore.
Muri rusange igitaramo cya Buravan cyaritabiriye ku rugero rwo hejuru, uhereranyije n’ibindi bitaramo byari bimaze iminsi biba.
