Bulldog yagarutse ku mpamvu 2 zishobora gutuma abahanzi benshi mu Rwanda basezera muzika bucece 

Uko imyaka ihita indi igataha niko umwuga w’ubuhanzi (Kuririmba) mu Rwanda  urushaho gutera imbere, gusa igitangaza benshi bakunda uyu mwuga ni uburyo abawukora batarenga imbibi ngo bigarurire amahanga hakaba n’abawusezera bucece.

Image result for umuhanzi Bulldog

Mu minsi yashije twabasangije inkuru y’uburyo umuraperi Riderman ukunzwe n’ingeri zose yatangaje ko mu mwaka wa 2020 azasezerera uyu mwuga ntibyakirwa neza mu bakunzi ba Hip hop. Uretse Riderman hari benshi muzi bari bakunzwe ubu basa nk’abatakibarizwa muri uyu mwuga basohora igihangano rimwe na rimwe ndetse bikabayobera.

Ikiganiro Bulldog aheruka kugirana na Isango Star asa nk’ucamarenga yagaragaje impamvu ndetse nawe yumvikana asa nk’usezera bucece.

Related image

Ingingo 3 Bulldog yagarutse .

1.Ubuhanga buke bw’aba Producers. Yemeza ko ari kenshi yagize amahirwe yo kohereza indirimbo ze kubitangazamakuru mpuzamahanga nka MTV n’ahandi, bakabyangira ko bitunganyijwe nabi. Byumvikane ko ba Producers bo mu Rwanda badafite ubushobozi bwo gukora indirimbo zihatana i mahanga ibi kandi abahanzi batandukanye mu Rwanda babihuriyeho.

2.Bulldog yemeza ko abiyita ba managers b’abahanzi mu Rwanda ahanini baba bagamije kubyaza umuhanzi inyungu ntagishoro.

3.Bulldog anenga ibitangazamakuru byo mu Rwanda usanga bihereza amahirwe abahanzi b’imahanga kurusha abo mu Rwanda. Yemeza ko ahanini hari n’indirimbo z’imahanga zikinwa banyirazo batanazwi. Mu myaka 10 Bulldog amaze akora umuziki ntabwo yigeze agira amahirwe yo kugira manager kandi ngo ntanubwo abiteganya kereka abonye umunyamahanga ubishoboye.

Iyi yaba ari yo mpamvu ituma bamwe mu bahanzi nyarwanda bagenda basezera bucece,ntibyoroshye ko umuhanzi ajya muri studio,agasakaza indirimbo mu bitangazamakuru,kwishakira imirimo n’ibindi.

Uretse ko hari n’aba managers bashinja abahanzi kugira inda nini dore ko ngo bamara kubona amafaranga bagahindura amasezerano bitunguranye. Bulldog yamenyekanye akorana na Touch records isa nk’itakiriho yahombejwe n’abahanzi.  Super level yabarizwagamo Urban boys irihe? Bridge record irihe?  Mu minsi yashize nanone twabasangije inkuru ya Muyoboke watandukanye na Charly na Nina ndetse nabi. Uwavuga ko uyu mwaka Bulldog atigaragaje nk’ubusanze ntiyaba abenshye,dore ko atanahawe amahirwe yo kwitabira PGGSS8.

 

Abdou Bronze-Celebzmagazine.com

BANA NATWE TUGUSUSURUTSE UMENYE.




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *