Bujumbura-Amag The Black ategerejwe nk’umukiza

Mu gihe mu Rwanda izina Amag The Black rikunzwe ariko hamwe ibihangano bye bigakumirwa ku bw’ubutumwa bunenga,amakuru yemeza ko i Bujumbura ariwe muhanzi nyarwanda ukunzwe ndetse bafitiye amatsiko yo kubona.

Nikoko ngo ntawangwa nabose! Celebzmagazine.com iganira n’umuturage w’Ibujumbura witwa Kijembe yemeje ko Amag The Black ari we cyamamare nyarwanda ukunzwe ku rwego rudasanzwe mu gihugu cy’Uburundi.

Yashimangiye kandi ko uretse gukunda indirimbo ze ngo bafite n’amatsiko yo kumubona akabataramira. Ati”Ntiwakumva uburyo umuraperi w’aha mu Rwanda Amag The Black akunzwe n’Abarundi.Mbese iyo bariko baracuranga indirimbo ze abantu baba bahuruye bazumviriza.Namusaba akatugirira ikigogwe akazategura urugendo I Bujumbura akahakorera ibitaramo.”

Image result for Amag The Black

Twifashishije telephone ngendanwa ntibyadukundiye kuvugana nawe ngo atubwire  uko yakiriye ubutumwa bw’Abarundi n’icyo ateganyiriza

Ni nyuma y’uko Amag The Blacka atangaje ko ntawangwa na bose ndetse adateze kuzahindura injyana n’ubutumwa agamije gushimisha bamwe.Ati”Sinzaririmba urukundo gusa ngo ni uko nifuza guhabwa ibiraka mu bukwe cyangwa muri St Valentine.Mu bihangano byanjye niyemeje gutanga buhindura bamwe bafite imyitwarire idahwitse mu muryango nyarwanda.”

Nubwo Amag The Black akunzwe ndetse akaba afitiwe amatsiko,Charley na Nina bafatanyije na Dj Pius bari baherutse yo ndetse bagaragarizwa ibyishimo bidasanzwe bihamiriza benshi ko umuziki nyarwanda ugeze ku rwego rushimishije.

Image result for Amag The Black

Twabibutsa ko bimwe mu bihangano bya Amag The Black  birushaho kugira impinduka nziza mu muryango nyarwanda,urugero n’iyitwa “Twarayarangije” yakuyeho uburambe mu kazi.

Abdou Bronze-Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *