Bugesera: Imikino yifashishwa mu gukemura ibibazo no gushishikariza abaturage gahunda za Leta- Amafoto

Mu Rwego rwo gukora ubukangurambaga ngo hakumirwe ndetse hanarwanywe urusobe rw’ibibazo byugarije bamwe mu baturage bo mu murenge wa Musenyi ho mu Karere ka Bugesera, harimo amakimbirane mu bashakanye, n’ubwumvikane buke, guhohoterana hagati y’abashakanye, ubusinzi buturuka ku nzoga z’inkorano, gucana inyuma, indwara zikomoka ku mirire mibi zirimo na bwaki bikomeje kubagiraho ingaruka zo kudindira mu iterambere ry’umuryango ndetse no kwitabira gutunga ubwisungane mu kwivuza.

Ubuyobozi bw’uyu murenge kubufatanye n’abandi bafatanyabikorwa bateguye champion y’umupira w’amaguru ikaba yari yahujea amakipe yo mu tugari i tugize uyu murenge mu rwego rwo kugira ngo hatangirwemo ubutuma bukumira ingaruka mbi zishobora kuvuka kubera ibibazo byugarije aba baturage.

Gahire Jean Claude ushinzwe iterambere ry’ubucuruzi n’umurimo mu murenge wa Musenyi ni umwe mu bahuje urubyiruko rwo muri uyu murenge mu gikorwa cy’ubukangurambaga bugendanye n’imibereho myiza mu muryango no kurengera ibidukikije, ndetse no kugabanya amakimbirane mu muryango,yateguye irushanwa ryahuje utugari two muri uyu murenge twajonjowe tukajya duhurira muri buri kagari tugakina hanyuma hakanakorwa ubukangurambaga, aho muri uyu murenge harimo utugali 4 ari two aka Musenyi,Gicaca, Rulindo n’aka Nyagihunika aha hakaba ari mu Karere ka Bugesera mu Intara y’Iburasirazuba.

Mumpera z’icyumweru gishize rero mu Kagali ka Rulindo nibwo ikipe y’aka kagali ka Rulindo yesuranaga n’iy’Akagali ka Gicaca, umupira urangira ikipe y’Akagali ka Gicaca itsinze ibitego 2 kuri 1 cy’ikipe y’Akagali ka Rulindo, ukaba ari umukino wari witabiriwe n’abaturage benshi cyane aho wasangaga mu nkengero z’ikibuga harunze amagare menshi ashaje bamwe muri bo bajeho kuko hari n’abari baje gufana baturutse iyo kure.
Ikipe ya Rulindo ikaba yari yambaye imyenda y’ibara ry’icyatsi kibisi mugihe Ikipe ya Gicaca yari yambaye imyenda y’ibara rya Orange.

Uyu muyobozi avuga ko igikorwa nk’iki cy’umupira w’amaguru bakifashisha cyane cyane nk’iyo bashaka gukora ubukangurambaga ndetse no gutanga ubutumwa bityo ikaba ari imwe mu ntwaro bakoresha bagira ngo haze abantu benshi, ubu butumwa bukaba butangwa mbere y’uko umupira utangira, mbere y’igice cya kabiri na nyuma y’uko igice cya kabiri gisoje bataratanga igikombe.

Bamwe muri aba bakinnyi b’Akagali ka Rulindo n’aka Gicaca bakina ku rwego rw’umurenge, mu Karere ka Bugesera.
Dore ibintu 11 bitangaje byabaye muri uyu mukino:
Umufana ugize inyota ahita agura igisheke akagihekenya, cyane ko iruhande rw’ikibuga hari harunze imiba yabyo biri gucuruzwa.

Iyo igitego kinjijwe mu izamu,ako kanya abafana b’ikipe itsinze hafi ya bose bahita birunda mu kibuga bakagenda biruka abandi basimbuka babyina instinzi.

Amazamu yo muri iki kibuga yose agizwe n’ibiti ubona ko bishaje kandi ntarushundura ruyariho.
Munkengero z’ikibuga haba harunze amagare menshi cyane kandi ashaje, akaba ari ay’abafana baba bajeho aho baba baturutse imihanda yose.

Abafana aho baba bahagaze baba bari kwica imibu iba iri kubarya, kuko muri aka gace haba imibu myinshi kandi ikabije mu kugira ubukana mu kuryana. Abakinnyi bari busimbure ababanje mu kibuga haba kumakipe yombi, baba bahagaze ahantu hamwe kuko nta ntebe baba bafite ngo bicareho nabo bakaba baba bari kwica imibu iba iri kubarya.

Igice kimwe cy’umukino cyamaraga iminota 40 gusa. Ikibuga abakinyi bakiniramo kiba kirimo ibyatsi hamwe na hamwe ahandi hakaba ari kugasi. Nubwo abakinnyi baba bari gukina bambaye inkweto, hari n’abandi bakina ntazo bambaye. Umusifuzi(Arbitre) w’uyu mukinoyari yambaye ipantaro y’ikoboyi(Junes) aho wabonaga ko isa n’iyamubangamiye imubuza kwisanzura mu kibuga. Ikipe yegukanye instinzi yahembwe ibahasha irimo amafaranga y’ u Rwanda ibihumbi 30.000Frws,mu gihe iyaje ku mwanya wa kabiri yahawe ibahasha irimo 20.000Frws gusa.

Haba kuruhande rw’ubuyobozi bw’umurenge wa Musenyi ndetse n’ubuyobozi bw’amakipe yombi y’utu tugali barasaba inzego zibishinzwe muri siporo ko zagira icyo zikora zikabafasha kubona ikibuga kimeze neza ndetse no mubindi buri mukinnyi wese aba akeneye, ikindi Leta ikamanura ibintu by’imyidagaduro bikagera no mu cyaro, cyane ko ngo mubakinnyi bafite harimo n’abakina kurwego rw’Ikipe y’igihugu AMAVUBI baramutse bahawe amahirwe, ikindi ni uko bifuza ko bahabwa amahugurwa y’imyuga iciriritse ngo yabafasha kwikura mu bukene.

Akagari ka Rulindo kakinnye n’aka Gicaca, mu rwego rwo gushishikariza abaturage gahunda za Leta

 

Emmanuel Sibomana/Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *