Bugesera fc yahojeje Rayon Sport amarira itsinda Kiyovu 1

Igitego kimwe cya Bugesera fc cyatsinzwe na Kwitonda Alain  ku munota wa 45 w’igice cyambere nicyo cyaranze uyu  mukino wahuzaga amakipe yombi ku munsi wa 6 wa shampiyona Azma Rwanda Premierleague.

Image result for Bugesera fcBugesera fc

Kiyovu sport itsinzwe uyu mukino nyuma y’iminsi 5 iri mu byishimo byo gutsinda umukeba wayo Rayon sport  yari iziko igiye kubikomeza itsinda umutoza Seninga nawe uba ushaka gutsinda \kiyovu sport nyuma yuko imusezereye akagenda avuga ko yanamwambuye.

Seninga Innocent kuva yava muri Kiyovu sport ntabwo ayorohera mu mikino yose imuhuza nayo mu makipe yose yanyuzemo yaba Police fc na etincelles

Image result for Kiyovu sportKiyovu sport

Kiyovu sport itsinzwe uyu mukino yakoze ibishoboka byose ngo itahane amanita ariko abirayigora kuko na \bugesera yashakaga aya manota dore ko yanakiniraga ku kibuga kitari cyiza  kigora amakipe yayisoye ariko yo imenyereye.

Mu wundi mukino wabaye Gicumbi fc mu rugo yanganyije na Musanze igitego kimwe kuri kimwe.

Indi mikino iteganyijwe

Kuwa gatandatu , 08/12/2018
Mukura VS vs AS Muhanga (Stade Huye)
Amagaju Fc vs Kirehe FC (NYagisenyi Grounds)
Sunrise Fc vs APR FC (Postponed)
Police FC vs Marines FC (Stade Kicukiro)
Espoir FC vs Etincelles FC (Stade Rusizi)

Ku cyumweru, 09/12/2018
Rayon Sports FC vs AS Kigali (Stade de Kigali)

 




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *