Bryshere Gray wamenyekanye nka Hakeem muri ‘Empire’ yongeye gusabirwaho iminsi 10 y’ifungwa

Umukinnyi w’umunyamerika n’icyamamare ‘Empire’ Bryshere Gray yemeye icyaha mu ihohoterwa rikorerwa mu ngo aregwa. Gray yatawe muri yombi muri Nyakanga 2020 nyuma yo gukubita umugore we.

Nk’uko ikinyamakuru TMZ kibitangaza ngo Gray yemeye icyaha gikomeye cyo gukubita no gukomeretsa, kandi mu rwego rwo kwirega kwe, uyu mukinnyi wa filime agomba gufungwa iminsi 10 n’imyaka 3 y’igifungo.

Biteganijwe ko uyu mukinnyi wa filime agomba kwirinda ibiyobyabwenge bitemewe mu gihe cy’igeragezwa rye kandi azakenera uruhushya rwanditse na polisi mbere yo kwiteranya n’umuntu wese ufite ibyaha.

Uyu mukinnyi wa filime yatawe muri yombi ku wa mbere, tariki ya 13 Nyakanga 2020, nyuma yo guhangana n’abapolisi.

Ibi byatangiye ahagana mu ma saa kumi n’ebyiri n’iminota 15 z’umugoroba ubwo abapolisi bahamagazwaga kuri sitasiyo ya Circle K i Goodyear kugira ngo bafashe umugore.

Nk’uko iyi raporo ibigaragaza, umugore wa Gray ubwo bageraga kuriyo sitasiyo yamanitse igitambaro asaba ubufasha ubwo yabonaga abapolisi bari hafi.

Gray yongeye gusabirwa kuguma mu gihome iminsi 10 nyuma y’imyaka itatu yari yakatiwe

Yahise abimenyesha abapolisi ibirego by’ihohoterwa. Polisi yavuze ko umugore wa Gray yari afite ibikomere byinshi bigaragara ku mubiri we ndetse anamuniga mu gihe runaka.

Igihe abapolisi bageraga kwa Gray, uyu mukinnyi yanze kwiyegurira abapolisi maze yikingira mu nzu.

Amaherezo yaje kwiyegurira abapolisi arafatwa ajyanwa kuri sitasiyo ya polisi.

Gray yamenyekanye cyane mu 2015 ubwo yakinaga yitwa Hakeem Lyon mu rukurikirane rw’ikinamico rwacaga kuri Fox izwi nka ‘Empire.’

Bryshere Gray wamenyekanye nka Hakeem muri ‘Empire’ yongeye gusabirwaho iminsi 10 yo gufungwa mu gihome ku myaka 3 yahawe nyuma yo guhamwa n’icyaha cy’Ihohoterwa

REBA HANO VIDEO TWAGUHITIYEMO YAGUSUSURUTSA

Bana natwe tugususurutse umenye

NGIRINSHUTI Christian




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *