Bryan Ngwabije wari waratanze integuza yatangiye gukinira Amavubi

Umunyarwanda Bryan Clovis Ngwabije ukinira ikipe ya Sporting de Lyon ibarizwa mu cyiciro cya gatatu mu gihugu cy’Ubufaransa yamaze kugera mu Rwanda mu ikipe ya Amavubi yitegura gukina imikino ya gicuti ibiri na Central Africa.

Bryan-Clovis Ngwabije s'offre un nouveau défi en N2 !

Bamwe mu bakinnyi bahamagawe n’Umutoza mukuru w’ikipe y’Igihugu Mashami Vincent, ari abakinnyi Bakina imbere mu gihugu n’abakinira amakipe yo hanze bakomeje gusesekara mu Rwanda mu mwiherero, bitegura gukina imikino ya gicuti. Bamwe muribo harimo na Rwatubyaye Abdul ukina muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika wamse gusesekara.

Uyu mukinnyi Bryan Ngwabije ubwo yakinaga mu ikipe ya ASF Andrézieux ikina muri Shampiyona y’icyiciro cya kane mu Bufaransa yari yaratangaje ko agitereje ko yakinira u Bufaransa, byakwangwa akabona gukinira Amavubi.

Bryan-Clovis Ngwabije ni myugariro ufite umubyeyi w’umunyarwanda wamenyekanye ubwo yatsindiraga ikipe ye ASF Andrézieux, igasezerera Olympique de Marseille mu gikombe cy’igihugu mu Bufaransa.

Bryan-Clovis Ngwabije ni myugariro w’imyaka 22, akaba yaranyuze mu makipe y’abakiri bato ya Olympique Lyonnais , aza kuyavamo yerekeza mu ikipe ya ASF Andrézieux ubu akaba ari gukinira ikipe ya Sporting de Lyon uyu mwaka yarangije iri ku manya wa nyuma wa Shampiyona y’Ubufaransa y’icyiciro cya Gatatu.

Bryan Ngwabije ukinira Lyon wari warahaye u Rwanda ku mutegereza imyaka ibiri akayinikira yashize agera mu ‘Amavubi’

Bryan Ngwabije yamaze kugera mu Rwanda kuyikinira ku nshuro ya Mbere

Myugariro Abdul Rwatubyaye ubwo yageraga aho umwiherero w’ikipe ya ‘Amavubi’ uri kubera

Jacques Tuyisenge nawe yamaze kugera mu mwiherero wa AMAVUBI

REBA HANO VIDEO TWAGUHITIYEMO ZAGUSUSURUTSA

Bana natwe tugususurutse umenye

NGIRINSHUTI Christian




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *