Bruce Melody yiyongereye mu baherwe bafite ababarindira umutekano i Kigali-Video

Nyuma yo kwegukana miliyoni 20 n’imisago mu irushanwa rya PGGSS8 2018,ukunzwe na benshi ku bw’ijwi rihogoza mu kuririmba Bruce Melody yashyizeho umusore w’ibigango uzajya umurindira umutekano.

Image result for Bruce Melody pggss8Taliki 14 Nyakanga 2018 Bruce Melody niwe muhanzi wegukanye irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ya munani atsindira miliyoni 20.

Mu kiganiro na Celebzmagazine.com Melody yatangaje ko mu buzima bwe yahoraga afite inzozi zo kwitabira irushanwa rya PGGSS aza no kwisangamo kandi bigenda nk’uko yabyifuzaga aranaryegukana.

Bruce Melody wamenyekanye abarizwa muri Super Leval yafunze imiryango, nubwo yarafite inzozi zo kuzegukana intsinzi  yaje gushwana n’ubuyobozi bwa Super Laval ndetse  bajyana mu nkiko nyuma ndetse haboneka umukobwa witwa Diane wamushinjaga kumubyarira yarangiza akamwihakana. Ibi byose yavugaga ko atabizi ndetse ntatinye kuvuga ko ari akagambane kagamije kumuca intege no kumwangisha abafana.

Image result for Bruce Melody pggss8

Byaba bifitanye isano no gushaka abarinzi

Ibi byose yanyuzemo byatumye Bruce Melody nyuma yo kwegukana irushanwa rya PGGSS8 ashyiraho umukozi ushinzwe kumurindira umutekano. Mu bitaramo bitandukanye Bruce Melody agaragara agenda ariko hari umusore w’ibigango ugenda inyuma y’imodoka ndetse ushinzwe no kumufungurira imiryango y’imodoka.Abahanzi barindirwa umutekano ubusanzwe mu Rwanda bizwi kuri Safi wahoze muri Urban Boys ahandi ni muri Tanzania Diamond Platnumz,Uganda n’i Burayi.

Shabani Chris-Celebzmagazine.com

BANA NATWE TUGUSUSURUTSE UMENYE




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *