Bruce Melody ababajwe n’ishimutwa rya shene ye ya Youtube

Umuhanzi Itahiwacu Bruce uzwi nka Bruce Melody ari mu gahinda gakomeye nyuma y’uko umwongereza utaramenyekana asibye shene ye ya youtube.

Umuntu utaramenyekana yasibye shene ya youtube ya Bruce Melody.

Uyu muhanzi avuga ko yabwiwe ko uwasibye shene ye ari umwongereza gusa, kugeza ubu amazina ye ntaramenyekana.

Uyu muhanzi avuga ko iyi shene ari yo yakoreshaga mu kwamamaza no kubika ibihangano be hafi ya byose.

Iyi shene ya youtube yarimaze kugira abantu barenga ibihumbi 43 bayikurikira ku buryo kongera gutangira indi byaba ari nko gutangirira ku busa.

Aganira na Igihe, Bruce Melody yavuze ko yatangiye kureba uburyo iyi shene yagarurwa ariko bikaba bitarakunda kuko abagenzura uru rubuga bakibikurikirana.

Ati: “Bashimuse shene yacu ya youtube ariko turimo kubikurikirana ngo turebe niba twabasha kuyigarura. Ejo nimugoroba nibwo bayitwaye. Twamenye ko umuntu wayitwaye ari uwo mu Bwongereza.”

“Ndimo kubimenyesha Youtube na Google kugira ngo tumenye niba babasha kudufasha ibyo byanze ni ukwitabaza ababizobereye bakadufasha. Umuntu wese wibwe ntabwo aba yishimye ubu ndi kugerageza ngo ndebe ko nayigarura.”

Si Melody wenyine ibibazo nk’ibi bibayeho, kuko mu mwaka ushize abarimo; Muyoboke Alex, Lucky Nzenyimana, Nina, Shaddy Boo n’abandi bibwe imbuga za Instagram zabo, gusa uwabikoraga kuri bamwe yaramenyekanye arafatwa arafungwa.

Aba barushimusi bakorera kuri interineti banaherutse gutwara konti ya Instagram ya Marina n’iya Anita Pendo.

Image result for bruce melody




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *