Bruce Melodie yatemberanye n’umuhanzi Fireboy wo muri Nigeria [AMAFOTO]

Umuhanzi Bruce Melodie yakiriye mugenzi we umaze iminsi mu Rwanda Fireboy uri mu bakunzwe cyane muri Nigeria amutembereza tumwe mu duce twa Kigali.

Adedamola Adefolahan uzwi ku izina rya Fireboy yaje mu Rwanda yitabiriye imikino ya Basketball Africa League yasojwe mu mpera z’icyumweru gishize tariki ya 30 Gicurasi 2021.

Bruce Melodie abinyujije ku rukuta rwa Instagram yerekanye ko yishimiye kwakira uyu muhanzi. Mukanyamuneza abisangije abamukurikira yagize,

Ati “Ni iby’agaciro kwakira umuvandimwe Fireboy mu Mujyi wacu Kigali…Twagiye.”

Nyuma y’ibi umujyanama wa Bruce Melodie Lee Ndayisaba yari yaciye amarenga ko aba bahanzi bashobora kuba bagiye gukorana indirimbo.

Ibi kandi bikaba biri mubyo yasezeranyije uyu muhanzi ubwo basinyaga amasezerano y’imikoranire avuga ko azamufasha mu rwego mpuzamahanga akajya akorana indirimbo n’abahanzi bakomeye muri Afurika.

 

REBA HANO VIDEO TWAGUHITIYEMO YAGUSUSURUTSA

Bana natwe tugususurutse umenye

NGIRINSHUTI Christian




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *