Bruce Melodie yahagaritse ibitaramo yarafite i Burundi

Umuhanzi Itahiwacu Bruce wamenyekanye nka Bruce Melodie mu muziki yamaze guhagarika ibitaramo yarafite mu gihugu cy’u Burundi.

Uyu muhanzi yari yarateguye ibitaramo byo kugenda azenguruka imijyi itandukanye hirya no hino ku Isi mu buryo bwo kumenyekanisha ‘Umujyi wa Kigali’ muri iyo Mijyi yatangaje harimo i Bujumbura mu gihugu cy’u Burundi, Canada mu mujyi witwa Edmonton na Dubai.

Ni ibitaramo yise ‘kigali World Tour’ akaba abihagaritse nyuma yuko yaramaze iminsi mike atangaje amatariki y’ibyo bitaramo yarimo yitegura gukora, ku ikubitiro akaba yaragiye guhera mu gihugu cya baturanyi i Burundi mu mujyi wa Bujumbura, aho byari biteganyijwe kuba tariki ya 28 na 29 Kanama 2021.

Abinyujie ku mbuga nkoranyambaga ze akoresha yavuze ko ababajwe cyane no kumenyesha abakunzi be ko ibitaramo yarafite mu gihugu cy’u Burundi bihagaze mu gihe kitazwi.

Ati: ‘’Bafana bacu, muri #Burundi … Birababaje kubamenyesha ko ibitaramo byari biteganijwe ku ya 28/29 Kanama byasubitswe kubera amabwiriza mashya ya guverinoma y’u Burundi. Tuzishimira gutangaza amatariki mashya, nibimara kwemerwa vuba. Muri icyo gihe, mukomeze kwirinda.’’

Bivugwa ko mu gihugu cy’u Burundi nyuma y’igitaramo umuhanzi Ali Kiba aherutse kuhakorera aricyo cyabaye igitaramo cya nyuma kuko muri iki gihugu havugwa ingamba nshya guverinoma yashyizeho zo gukumira COVID19 gikomeje gufata indi ntera, bityo ibyari ibyo kwigadura bikaba byarahagaritswe birimo no kubategura ibitaramo.

Bruce Melodie abaye umuhanzi wa kabiri utagitaramiye mu gihugu cy’u Burundi uturutse mu Rwanda nyuma y’umuhanzi uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Israel Mbonyi nawe waruhafite igitaramo gusa leta y’iki gihugu yo yabashije kwemeza ko nta gitaramo kizwi cy’uyu muhanzi azahakorera babinyujije ku mbuga zabo, bityo bikaba nta gitaramo kihateganyijwe.

Bruce Melodie yasubitse ibitaramo yarafite mu mujyi wa bujumbura i Burundi

Bana natwe tugususurutse umenye

NGIRINSHUTI Christian




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *