Bruce Melodie niwe utegerejwe kuzasusurutsa abazitabira ibirori byo gufungura imikino ya BAL

Umuhanzi Bruce Melodie uherutse gusinyana amasezerano na Kompani ya QA Venue Solutions Ltd igenzura Kigali Arena ategerejwe kuzataramira mu birori byo gutangiza ku mugaragaro irushanwa rya Basketball Africa League ritegerejwe gutangira vuba mu Rwanda.

Ni irushanwa rya Basketball Africa League rigiye kuba ku nshuro ya mbere rikazabera mu gihugu cy’u Rwanda aho amakipe 12 ariyo agomba kwitabira yamaze no kugera mu gihugu cy’u Rwanda mu buryo bwo kwitegura neza irushanwa.

Nyuma yaho Kigali Arena, ihagarariwe na QA Venue Solutions Ltd, n’umuhanzi Bruce Melodie, arikumwe n’umujyanama we Ndayisaba Lee, baherutse gusinyana amasezerano y’imyaka itatu agamije kwerekana Bruce Melodie nkumwe mu bahanzi bakomeye muri Africa hakiyongeraho no kujya yamamaza Kigali Arena nk’inzu ikomeye k’umugabane w’Africa yakira ibitaramo by’umuziki n’imyidagaduro.

Muri ibi birori biteganyijwe ko Umukuru w’Igihugu w’u Rwanda Paul Kagame ndetse n’Umuyobozi wa BAL Amadou Gallo Fall wamaze kugera mu Rwanda aribo bazaba ari abashyitsi bakuru.

Umuyobozi wa BAL Amadou Gallo Fall yamaze kugera mu Rwanda

Tariki ya 16 Gicurasi 2021 mu Rwanda hategerejwe ibirori bikomeye byo gutangiza ku mugaragaro irushanwa rya Basketball muri Africa bityo umuhanzi wamaze kubaka izina Bruce akaba ariwe utegereje kuzasusurutsa abazitabira uwo munsi.

Ni ibirori batari batangaza neza byeruye nimba hazemererwa abafana, ariko amakuru Celebz Magazine ifite nuko iyi Stade yakira abantu bangana n’ibihumbi icumi bicaye neza ishobora kuzemererwa kwakira 30% by’abantu mu buryo bwo gushyigikira amwe mu makipe yitabiriye irushanwa by’umwihariko ikipe ihagarariye u Rwanda Patriots BBC igira n’abakunzi batari bake.

Kuri uwo munsi wo ku Cyumweru mu gufungura ku mugaragaro irushanwa rya BAL hazaba umukino umwe rukumbi ari nawo uzahuza ikipe ya Patriots BBC na Rivers Hoopers yo mu gihugu cya Nigeria birikumwe mu itsinda A ku isaha ya Saa Kumi z’umugoroba (16H00). Mugihe indi mirino izakomeza ku munsi wo Kuba Mbere.

REBA HANO VIDEO TWAGUHITIYEMO YAGUSUSURUTSA

Bana natwe tugususurutse umenye

NGIRINSHUTI Christian




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *