BREAKING NEWS: Nyuma yo kwihanangirizwa igihe kirekire, Bilic yirukanwe muri Westham

Umutoza watozaga ikipe ya Westham United kuva mu mwaka wa 2015, Slaven Bilic ukomoka muri Croatia amaze kwirukanwa n’iyi kipe yo mu Bwongereza ibarizwa i London nyuma yo kugaragaza umusaruro mubi muri Premier League.

Umukino uheruka Bilic yatsinzwemo na Liverpool ibitego 4-1 kuri London Stadium niwo wasembuye abayobozi wa Westham United (Bilic na Kloop)

Itangazo ry’ikipe ya West Ham ryavuze ko “ikipe yabonye ko ari ngombwa gukora impinduka, kujya imbere mu buryo bwiza n’umurongo mwiza mu ngamba nzima”.


Uwahoze atoza Everton na Manchester United, David Moyes biravugwa ko ariwe ugiye gusimbura Bilic muri Westham

West Ham yatangaje ko abari bungirije Bilic ari bo Nikola Jurcevic, Edin Terzic, Julian Dicks na Miljenko Rak bose bavuye muri iyi kipe.

Chris Woods, wari umutoza w’abanyezamu ubwo Moyes yari muri Everton na Manchester United, niwe wenyine wasigaye muri iyi kipe ari muri staff y’abatoza.

Slaven Bilic yirukanwe muri West Ham afite amanota icyenda ahagaze ku mwanya wa 18 mu mikino cumi n’umwe, ari mu makipe atatu ashobora kumanuka mu kiciro cya kabiri

“Gushakisha undi mutoza mushya muri West Ham United birigukorwa ndetse itangazo ry’usimbura Bilic ryitezwe mu minsi iri imbere” ibyo itangazo rikomeza rivuga.

Bilic w’imyaka 49, wahoze akinira ikipe y’igihugu ya Croatia nka myugariro,yagizwe umutoza wa Westham mu mwaka wa 2015 ageza iyi kipe ku mwanya wa karindwi mu mwaka we wa mbere ayitoza.

Umwanya wa 11 yarangijeho mu mwaka ushize, ubwo yakiniraga imikino yo mu rugo kuri London Stadium, byatumye agira umusaruro mubi muri uyu mwaka none bimuviriyemo kwirukanwa.

Kuva Premier League y’uyu mwwaka wa 2017-18 yatangira, Westham yatsinze imikino ibiri, itsindwa imikino itandatu, harimo imikino itatu ya mbere ifungura shampiyona, inganya imikino itatu,itsinda ibitego 11,itsindwa 23, bivuzeko ifite umwenda w’ibitego 12.

Bijya bibazo mu buzima ko ababanye batandukana. Bye Bye nawe, igendere tuzagukumbura

Umukino ukurikira muri Premier League ku ikipe ya Westham uzaba ku cyumweru tariki 19 Ugushyingo 2017 saa 18h00 ubwo Westham izaba yasuye Watford kuri Vicarage Roar Stadium.

Nyuma y’umukino batsinzwemo na Liverpool kuwa gatandatu, Bilic yatangarije BBC ko igitutu kiri kugenda kizamuka umukino ku mukino, ati” kuri ubu ibihe birakomeye”. “Sinumva ndi umuntu wihebye, kurundi ruhande ibihe muri West Ham si byiza kandi ikipe ari hejuru ya buri wese.Sinshobora kugira icyo mvuga kibi kuri ba nyir’ikipe. Baradufashije, byiza cyane kuri njye mu myaka ibiri n’igice, ariko noneho ibihe birakomeye”.


Ntuheranwe n’agahinda,Ihangane nyuma y’ibibazo hari ibisubizo

Ngibyo ibya Slaven Bilic wamaze kwirukanwa mu ikipe ya Westham united, igisigaye ni ukumenya niba David Moyes ariwe uzamusimbura cyangwa se niba ari undi mutoza utaramenyakana ndetse no gutegereza tukareba aho Bilic agiye kwerekeza.

DUSHIMIMANA Aimable-Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *