BREAKING NEWS: Arturo Vidal yasezeye mu ikipe y’igihugu ya Chili

Umukinnyi ukina hagati mu kibuga mu ikipe ya Bayern Munich, Arturo Vidal amaze gusezera mu ikipe y’igihugu ya Chili ku myaka 30 nyuma y’uko bazuze itike iberekeza mu gikombe cy’isi 2018 mu burusiya.

Vidal yavuzeko icyemezo cyaje nyuma yo kumva ubuzima bwe bugize ikibazo,ibi kandi ni nyuma yuko Vidal atakinnye umukino wo kuri uyu wa kabiri bahura na Brasil kubera guhagarikwa doreko baje no kuwutakaza nyuma yo gutsindwa ibitego 3-0 bakabura umwanya wo kujya mu gikombe cy’isi.

Image result for Arturo Vidal funs

Ni agahinda ku baturage ba chili bose cyane cyane Arturo Vidal nyuma yo kubura mu gikombe cy’isi cy’umwaka utaha

Chili yarangije ku mwanya wa gatandatu mu makipe icumi. Ku mwanya wa mbere Brasil, 2.Uruguay, 3.Argentine , 4.Colombia, 5.Peru yanganyaga na Chili amanota 26,Peru izigamye igitego kimwe mu gihe chili yari ifite umwenda w’igitego kimwe,isezererwa gutyo.

Vidal wahoze akinira Juventus yo mu Butaliyani, ni umwe mu bagenderwaho mu ikipe y’igihugu ya Chili hamwe na kabuhariwe wa Arsenal Alexis Sanchez ni bamwe mu batwaye Copa America muri 2015 na  2016.

Image result for Arturo Vidal

Birababaje kandi biratunguranye kubura Vidal mu burusiya

“Ndabashimiye kuri buri kimwe cyose,ku myaka yose twabanye hamwe ,mwaranyigishije ,twereka igihugu ko hamwe n’imbaraga zacu no gukora,buri kimwe cyose kirashoboka mu buzima,” amagambo Vidal yanditse mu kinya-espagne ku rubuga rwe rwa Twitter.

Chile, yatsinzwe na  Brazil muri 1/8  muri  2010 na 2014 mu gikombe cy’isi,ikaba yongeye gutsindwa na Brazil i Sao Paulo kuri uyu wa kabiri.

Image result for Arturo Vidal

Ese Alexis Sanchez arasigara mu ikipe y’igihugu ya Chili nta Vidal? nanjye ndibaza! ariko ntibigutangaze nawe asezeye,bari inshuti zikomeye cyane

Peru izakina imikino ibiri ya kamarampaka na New Zealand (nouvelle zelande),izitwara neza muri iyo mikino ibiri niyo izerekeza mu burusiya.

Umutoza w’ikipe y’igihugu ya Chili Juan Antonio Pizzi nawe akaba yatangaje ko asezeye ikipe y’igihugu nyuma y’ibyabaye kuwa kabiri.

DUSHIMIMANA Aimable-Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *